Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Ruhango: Guverineri Gasana yasabye ko hubakwa ahagenewe ‘expo’

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 08-03-2019 saa 11:16:14
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel aganira n'abitabiriye imurikabikorwa (Ifoto Nshimiyimana E)

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kureba uko hakubakwa ahantu hagenewe gukorerwa imurikabikorwa (expo) ry’Akarere n’abafatanyabikorwa kugira ngo bifashe mu iterambere ry’Akarere.

Yabitangaje mu muhango wo gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Akarere n’abafatanyabikorwa ryabereye mu Murenge wa Ruhango ahubatse gare.

CG Gasana yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bukwiye gushaka ahantu heza kandi hitaruye hakorerwa imurikabikorwa. Ati: “Najyaga inama y’uko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye gushaka ahantu hitaruye heza hanini hahagije aho muzajya mukoresha igihe cyose mushakiye bikabafasha muri iri murikabikorwa ngarukamwaka hanyuma mukahashyira ibintu nk’ibi bikava muri Gare.”

Yakomeje agira ati: “Aho hantu nihaboneka tuzaza kuhasura tunarebe uko twahateza imbere tukahubaka, tuhubake neza ku buryo abantu bazajya bava no mu mahanga baje Ruhango kureba ibikorwa byaho kandi byiza.”

Akarere ka Ruhango kashimiwe intambwe kamaze gutera mu gushaka ibisubizo cyane ko mbere abantu bari bazi Ruhango nk’akarere karangwamo imyumbati gusa ariko uyu munsi hari umusaruro w’ibindi bihingwa binyuranye ndetse n’ibindi bikorwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagize ati: “Twari tuzi ko mumenyerewe ku myumbati n’uruganda ruyitunganya ariko twabonye n’ibindi birimo ibishyimbo byiza birimo ibitoki ndetse n’ibindi bijyanye n’amabuye y’agaciro, nkanavuga ko turimo dukora ubuvugizi ngo tubone uruganda rwashobora gukora amakaro.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel aganira n’abitabiriye imurikabikorwa (Ifoto Nshimiyimana E)

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yashimye iki gitekerezo cyo kubaka ahantu hajya habera imurikabikorwa avuga ko ari kiza kandi kizakorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse akagaragaza ko cyazafasha mu iterambere.

Yagize ati: “Kiriya gikorwa Guverineri yifuje ko cyakorwa ni kiza birasaba ko twahatekereza dufatanyije n’abafatanyabikorwa nk’uko na biriya biba birimo biba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa twahategura hashobora kuba atari mu kibuga nka kuriya ahubwo twakubaka ahantu hanini tukajya dukoreramo mu gihe dushakiye yaba inama ndabona tuganiriye n’abo dufatanya byakunda”.

Agaruka ku nyungu zazanwa n’iyo nyubako iramutse ibonetse, yagize ati: “Hari inama zikunze kuba dukorana n’abafatanyabikorwa, buriya abafatanyabikorwa bagira ibikorwa kandi baba bakeneye aho guhugurira, aho bigishiriza abagenerwabikorwa mu gihe kirekire cyangwa gitoya ariko kandi n’imurikabikorwa ryavamo n’imurikagurisha cyangwa n’imurikabikorwa rikaba ryaba inshuro nyinshi, twumva cyaba ari ikigo gikorerwamo byinshi.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango Linziziki Damien na we yemeza ko icyo gikorwa gikozwe byabafasha, ati: “Urabona iyo twakoreye hariya mu kibuga hari igihe imvura igwa amazi agashoka, ugasanga abantu barajagaraye no kuharaza ibintu ugahangayika ariko ufite ahantu hagaragara hafunze byatuma dukora mu mutekano kandi byakurura n’abavuye kure n’igihe cyo kugaragaza ibikorwa kikiyongera.”

Avuga ko iki gikorwa gitangiye abafatanyabikorwa bagerageza na bo kugira uruhare bakigiramo nubwo bitaba byoroshye kuko ngo abaterankunga baba bafite ibyo bashoramo imari ariko ngo hamwe no kuganira babigiramo uruhare.

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.