Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Ruhango: Biteze kungukira ku buryo bwihariye bwo gutunganya imihanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 22-06-2019 saa 14:36:52
Urubyiruko ruri gutunganya umuhanda rwifashishije igitaka gishyirwa mu mifuka (Foto Kanamugire E)

Bamwe mu rubyiruko bo mu Karere ka Ruhango bahawe ubumenyi ku ikoranabuhanga ryiswe ‘Do-nou’, rikoreshwa mu gukora imihanda hifashishijwe igitaka n’imifuka, bavuga ko biteze ko buzafasha kwihangira umurimo.

Do-nou ni uburyo bwo gushyira itaka mu mifuka igatondekwa mu muhanda mu buryo bwitondewe, igatsindagirwa, ikoroswaho ikindi gitaka gikomeye.

Imihanda ikozwe muri ubu buryo ngo ishobora kuramba nk’uko byagaragaye mu bihugu birimo n’u Buyapani aho iri koranabuhanga ryakomotse.

Urubyiruko 50 rwo mu Mirenge ya Mwendo na Bweramana ni rwo rwatoranyijwe mu kiciro cya kabiro k’ibikorwa by’umushinga w’Abayapani ‘CORE:Community Road Empowerment’, aho ruhabwa ubumenyi ku gutunganya imihanda yo mu byaro hakoreshejwe iri koranabuhanga.

Eng. Yvonne Sifa ukorera umushinga CORE, yavuze ko waje ugambiriye gufasha urubyiruko kwihangira imirimo mu gusana imihanda yo mu byaro bakoresheje ibikoresho biboneka mu Karere.

Nyuma yo kwigishwa bashyira no mu bikorwa ubumenyi bahabwa biteganyijwe ko bazibumbira mu makoperative bagatangira kububyaza umusaruro bakora imihanda muri ubu buryo.

Ngo ishobora kuramba kugeza ku myaka itandatu mu gihe imihanda isanzwe y’igitaka isenyuka itamaze kabiri.

Barekeraho Felicien w’imyaka 26 umwe mu bahuguwe mu Murenge wa Mwendo, yavuze ko umuhanda barimo bakora numara kurangira uzoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kuko wagendwaga bigoranye.

Yagize ati: “Uyu muhanda wagendwaga ariko bigoranye numara kumera neza ubuhahirane buzoroha, uturutse i Gafunzo ugana mu Ruhango byagusabaga kuzenguruka i Kirengeri ariko ubu hano ni inzira nziza tuzayicamo tugere mu Ruhango bitworoheye”.

Agaruka ku kamaro ubu bumenyi buzabagirira, Barekeraho yagize ati: “Nindangiza aya mahugurwa nzaba ndi Enjeniyeri, mu bantu bake bazi gukoresha iri koranabuhanga mu Ntara y’Amajyepfo nzaba ndimo; nyuma yaho ndizera ko nzabasha kwihangira umurimo ngafatanya n’abandi tugakora koperative yamara gukomera tukaba dushobora no gupatana umuhanda”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yatangaje ko hazatekerezwa uburyo ikoranabuhanga rya Do-nou ryazajya ryifashishwa mu gukora imihanda ya Feeder Roads n’iyakorwaga muri gahunda ya VUP.

Ubusanzwe ikirometero kimwe cy’umuhanda w’igitaka utsindagiye gitwara miriyoni zigera kuri 90 z’amafaranga y’u Rwanda ariko hakoreshejwe Do-nou gitwara miriyoni ikenda kimwe no ku mihanda ya VUP nk’uko Rusilibana yabisobanuye.

Yagize ati: “Ubu buryo bwo gukora imihanda nta bwo bukoresha ibikoresho bivuye kure, biri aho dukorera, ikiyongeraho ni ukugura imifuka. Icyo tugamije ni uko bikwira hose, uru rubyiruko turarwizeye ruzageza no ku bandi ubumenyi babonye n’igihe bazaba bakora ya mihanda ya VUP bazajya bazanamo n’ibi bigirire akamaro abaturage imihanda yacu ibashe kumara igihe kinini.

Byaba ngombwa ko aho kugira ngo ukore ibirometero 100 bizangirika mu mezi atandatu wahitamo gukora 80 bizamara imyaka ibiri.”

Rusilibana yavuze ko igihe uru rubyiruko ruzagaragaza ko rushaka kwibumbira mu makoperative kugira ngo rubyaze umusaruro ubu bumenyi, ubuyobozi bw’Akarere bwiteguye kurushyigikira.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko ikoranabuhanga rya Do-nou ryakoreshejwe mu gihugu ke basanga riramutse rikoreshejwe mu Rwanda byafasha mu gutunganya imihanda ya Feeder Roads mu buryo burambye.

Yagize ati “Ni gahunda yakoreshejwe mu Buyapani mu myaka yashize mu rwego rwo gutunganya imihanda yo mu byaro. Iri koranabuhanga rirahendutse, riroroshye ku buryo umuntu wese yaryitabira.

Twabonye umuryango utegamiye kuri Leta ‘CORE’ ukomoka mu Buyapani dutegura umushinga wo gushyigikira u Rwanda mu gukora imihanda. Turatekereza ko uru rubyiruko duhugura ruzabasha gutangiza sisiyete zabo bagakora bene iyi mirimo.”

Guverinoma y’u Buyapani yatanze miliyoni 260 yo gushyigikira ibikorwa by’ikiciro cya kabiri cy’uyu mushinga aho urubyiruko 200 rwo mu turere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru na Rutsiro ruzahaba amahugurwa kuri ubu buryo bwo gusana imihanda.

Ikiciro cya mbere cyakorewe mu turere twa Gakenke, Rulindo, Nyamasheke na Rusizi ahakozwe umuhanda ureshya na kirometero imwe.

Urubyiruko ruri gutunganya umuhanda rwifashishije igitaka gishyirwa mu mifuka (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.