Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Ruhango: Akarere kahagurukiye guca burundu ibiyobyabwenge

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 17-12-2018 saa 12:53:01
Habarurema Valens Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango avuga ko hafashwe ingamba zo guca ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bwahagurukiye kurwanya ibiyobwabwenge mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no kugabanya umubare munini w’ababifungirwa.

Ibiyobyabwenge byiganje muri aka karere ni ibifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge zikorerwa mu giturage cyane cyane bigizwemo uruhare n’urubyiruko.

Abishora mu biyobyabwenge ahanini ngo baba bagamije gukorera amafaranga menshi mu gihe gito.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yagize ati : « Akarere ka Ruhango kameze neza mu bijyanye n’imibereho y’abaturage kuko gafite ibiribwa bihagije ariko hari bamwe babirengaho bagashaka gukorera amafaranga menshi kurushaho banyura mu nzira z’ibiyobyabwenge, harimo urubyiruko n’abakuze bajya mu nzoga z’inyiganano bengera mu ngo zabo ».

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga bwashyizeho ubukangurambaga bukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge aho buri mukuru w’umudugudu n’abo bayoborana, ubuyobozi bw’akagari, ubw’umurenge, buri gitondo bagaragariza akarere uko byagenze ku bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge.

Habarurema ashimangira ko muri uru rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge batagomba kwihanganira uwo ari we wese ubifatiwemo.

Ati : « Dushimangira gahunda yo kutihanganira uwo twabibonyemo, tukabifata, tukabimena ariko tukanamwibutsa ko itegeko rihana ibiyobyabwenge ryakomejwe kurushaho, ko ari icyaha gikomeye igihugu cyacu gishaka ko Abanyarwanda batinya. Hari ingamba rero twafashe zirimo kumenya urugo ku rundi rushobora kujya mu bijyanye n’ibiyobyabwenge kugira ngo turebe ko twagabanya umubare w’ababifungirwa. »

Mu mpera z’umwaka ushize Minisiteri y’Urubyiruko yatangaje ko ikibazo k’ibiyobyabwenge gihangayikishije cyane cyane ko umubare w’urubyiruko rubikoresha ari munini.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yavuze ko ibiyobyabwenge ari ikibazo ku isi hose ariko mu Rwanda urubyiruko ni bo benshi babifata kuko baba bari mu myaka y’amatsiko.

Icyo gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rwakoreshaga ibiyobyabwenge rwageraga ku bihumbi 16 na ho ururi munsi y’imyaka 18 rwageraga ku bihumbi 3 mu gihe abakuze bageraga ku bihumbi 5.

Habarurema Valens Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko hafashwe ingamba zo guca ibiyobyabwenge

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.