Ruhango: Abaturage bishimiye uko ingengo y’imari yasaranganyijwe

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 02-07-2019 saa 08:32:26
Abagize komite y'Inama njyanama bamurikirwa uko ingengo y'imari y'uyu mwaka izakoreshwa

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ruhango bishimiye uburyo ingengo y’imari izifashishwa muri ako karere yagiye isaranganywa mu nkingi zitandukanye kuko bigaragaza ko ubuyobozi bubazirikana kandi bubashakira ikiza mu kuzamura imibereho yabo n’iterambere.

Abo baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko mu kugaragarizwa ingengo y’imari tariki ya 27 Kamena 2019 ari bwo bishimiye ko inkingi y’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Ruhango izaba yihariye igice kinini cy’ayateganyijwe.

Kabanda Jules utuye mu murenge wa Byimana avuga ko kuba imibereho myiza y’abaturage n’iterambere bishyirwa imbere bigahabwa agaciro ari ikintu gikomeye kigaragaza ko umuturage yifurizwa ikiza kandi hari aho bashaka ko ava, akagera ku rundi rwego.

Agira ati: “Byose biva ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Kagame Paul kuko umuturage atameze neza, atabayeho neza, ntagere ku iterambere byaba bisubiza u Rwanda inyuma. Turashima ukuntu imiyoborere yamanutse ikagera no mu nzego z’ibanze tukaba turi gushakirwa ikintu cyose cyatuma tubaho neza, duteye imbere bazamura ingengo y’imari ishyirwa muri iyo nkingi, ni na byo bivanaho indwara n’igwingira rya hato na hato”.

Uwambaje Devota na we atuye mu kagari ka Muhororo Umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, avuga ko umuntu iyo abayeho neza n’iterambere bigendana, agasanga ubuyobozi bwararebye ahantu heza koko hakwiye gushyirwa ingengo y’imari nyinshi kuko bizatuma ubukungu bw’igihugu n’ubw’umuturage nabwo buzamuka.

Agira ati: “Buriya 59% by’ingengo y’imari byashyizwe mu nkingi y’imibereho n’iterambere ry’umuturage ni amafaranga menshi twumva ko hari ingaruka nziza bizasigira umuturage, azanatuma ava ju rwego yari ariho akagera ku rundi. Twishimiye igikorwa bakoze ariko tunabasaba kuzayakoresha neza umuturage akibona mu bikorwa bimukorerwa kandi akabigiramo ijambo”.

Perezida wa Komisiyo y’ubukungu y’Inama Njyanama y’ako karere Uwimana Chrysostome, yatangaje ko ingengo y’imari ya 2019-2020 yose hamwe ingana na 16,247,113,554 akazaturuka ahantu hatandukanye.

Uwimana ati: “Amafaranga azava muri Leta n’ibigo byayo, atangwe n’ibihugu n’imiryango nterankunga, imisoro n’amahoro byinzizwa n’Akarere.

Muri rusange inkingi y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yihariye 59%, inkingi y’iterambere ry’ubukungu igenewe 23%, mu nkingi y’imiyoborere hakabmo agera kuri 18%”.

Uwimana avuga ko muri iyi ngengo y’imari amafaranga azava mu misoro n’amahoro agera kuri 1,184,394,508.

Abagize komite y’Inama njyanama bamurikirwa uko ingengo y’imari y’uyu mwaka izakoreshwa

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.