Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ruhango: Abaturage barishimira iterambere bakesha imiyoborere myiza

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 08-07-2019 saa 18:19:22
Uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 25, ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Ruhango barishimira iterambere bagezeho haba mu bukungu, mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’ibindi. Ibyo bagezeho bavuga ko bishimangira imiyoborere myiza n’umutekano Igihugu gifite.

Umwe mu baturage witwa Matabaro Emmanuel w’imyaka 65 y’amavuko, ni umuhizni w’ikawa wabigize umwuga unaherutse kubihererwa igihembo k’indashyikirwa ku rwego rw’Akarere, ashimangira ko ibikorwa yagezeho abikesha umutekano usesuye uri mu Gihugu.

Yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watugejeje kuri uyu mutekano dufite, nkora nta mpungenge”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens na we yagarutse ku cyo kwibohora bivuze ku baturage ba Ruhango agira ati: “Kwibohora ni ukuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe, kuba bamaze kwiyubaka mu mpande zose, kuba bakora imirimo yabo yose bakunguka, kuba begerwa n’Ubuyobozi no kuba ibyo byose bikorwa mu Karere gafite umutekano”.

Akarere ka Ruhango ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, gafite ubuso bugera kuri km2 626.8, kagizwe n’ imidugudu 533, utugari 59 n’imirenge 9. Gafite abaturage 346.915, ingo ni 83.411. Ubucucike bw’abaturage ni 553.4/km2.

Ubuyobozi bw’aka Karere bugaragaza iterambere ryagezweho bushingiye ku nkingi enye za Guverinoma: Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza n’Ubutabera.

IZAMUKA RY’UBUKUNGU

Ubukungu bw’Akarere ka Ruhango bwazamuwe n’imirimo itandukanye ihakorerwa irimo ubuhinzi n’ubworozi n’ubucuruzi. Abaturage bishimira ko imirimo yabo igenda neza kubera ibikorwa remezo begerejwe.

Ubworozi ni kimwe mu bizamura iterambere ry’abaturage

Amashanyarazi yatumye bahanga imirimo mishya

Imibare igaragaza ko mbere ya 2006 abaturage bakoreshaga amashanyarazi mu gucana bari 2.7% mu Mirenge ya Ruhango, Kinazi, santere ya Buhanda ihuriweho n’imirenge itatu ari yo Bweramana,Kabagari,Kinihira, n’ahari udusanteri tw’ubucuruzi, ubu imibare y’abafite amashanyarazi yarazamutse igera kuri 33.6%. Imirenge yose ifite amashanyarazi mu tugari twose.

Akarere gafatanyije n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) karimo gusoza imirimo yo kugeza amashanyarazi mu tugari twose mu Murenge wa Kabagari.

Gucanira imihanda byatangiye mu mwaka wa 2012/2013 mu Mujyi wa Ruhango gusa, ariko ubu amatara yo ku mihanda yagejejwe no mu mirenge ya Ruhango igice kinini cy’Umujyi wa Ruhango, uwa Byimana (Ntenyo, Kamusenyi, Bukomero), Bweramana (santeri ya Gitwe, santeri ya Buhanda), Kabagari (Buhanda na Karambi), Kinihira (Muyunzwe na Buhanda), Umurenge wa Mbuye (Nyakarekare na Kizibere), umurenge wa Kinazi (santeri ya Kinazi).

Uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi

Gukwirakwiza amashanyarazi muri aka Karere byatumye havuka imirimo mishya hirya no hino, irimo ububaji, gusudira, kwogosha, ibyuma bisya imyumbati, amasaka, soya n’ibindi.

Ugirimana Ruth wo mu Murenge wa Karambi avuga ko amashanyarazi yababereye imbarutso y’iterambere. Ati: “Amashanyarazi yageze hano ubona ko imibereho ihindutse koko, abantu bahanga imirimo, serivisi twabonaga tubanje gukora ingendo ndende ubu tuzibona hafi.”

Hari ibyagezweho mu gukemura ikibazo cy’amazi

Mu gukemura ikibazo cy’amazi make mu Karere ka Ruhango, hari imiyoboro y’amazi igiye kuzura izunganira umuyoboro wa Shyogwe-Mayaga utanga amazi mu Murenge wa Kinazi.

Umuyoboro wa Muhama-Nzuki muri Kabagari na wo ugiye kuzura, ufite uburebure bwa kirometero 19.6, uzageza amazi meza mu baturage b’utugari twa Munanira, Bihembe na Rwesero; ku bigo by’amashuri n’Ikigo Nderabuzima cya Munanira.

Uwa Shyogwe-Mayaga urimo gusanwa kandi uri hafi kurangira, uzageza amazi meza mu turere twa Ruhango, Nyanza na Kamonyi by’umwihariko muri Ruhango utange amazi meza mu Mirenge ya Kinazi na Mbuye no ku Bitaro bya Ruhango.

Indi miyoboro yubakwa ni iya Rususa, Gakoma, Buhoro na Nyabuhoro mu Murenge wa Mwendo n’uwa Gahanga- Karambi- Buhanda-Gitwe ugeza amazi meza mu bitaro bya Gitwe, Santeri ya Buhanda no ku baturage b’ Umurenge wa Kabagari na Bweramana.

Hari n’indi miyoboro iteganywa kubakwa izageza amazi ku baturage ba Bweramana, Kinihira, Ruhango, Ntongwe, na Byimana.

Imihanda yakozwe yazamuye ubuhahirane

Gutunganya imihanda ihuza imirenge n’ihuza Akarere n’utundi turere bihana imbibe yazanuye ubuhahirane.

Mu myaka yashize nta muhanda wa kaburimbo wabaga mu Mujyi wa Ruhango, ubu hubatswe uw’ibirometero 2,443 hubakwa n’uw’amabuye w’ibirometero 2.9.

Imihanda y’ibitaka itari nyabagendwa yaratunganyijwe, harimo nk’uwa Ruhango- Ntongwe- Kinazi- Mukunguri, Kinazi-Rutabo (km 36.3), Kirengeri-Buhanda- Kaduha, n’ urimo gutunganywa wa Ruhango- Bweramana-Gitwe, Gitwe-Buhanda-Muremera-Kirinda na Gitwe- Buhanda-Muremera-Kirinda. Hubatswe n’amateme menshi yari yarangiritse.

Ubuhinzi bwaravuguruwe

Iterambere ry’ubuhinzi na ryo rifite uruhare runini mu izamuka ry’ubukungu ni yo mpamvu bwavuguruwe. Abaturage barahinga bakeza, bakihaza ndetse bakanasagurira isoko. Umusaruro wiyongereye biturutse ku gutunganya ibishanga abantu bareka kubikoresha uko bishakiye.

Muri ibyo bishanga harimo Mukunguri, Nyirakiyange, Kinyegenyege, Base, Kiryango na Rutenderi, bikoreshwa mu buhinzi bw’ibihingwa byatoranyijwe mu Karere ari byo umuceri, ibigori n’ibishyimbo.

Muri aka karere, imyumbati, umuceri, ibigori, ibishyimbo na soya ni byo bihingwa ku buso bugaragara kuko buri mwaka mu mihigo y’Akarere byitabwaho by’umwihariko; abahinzi babihinga bakoresheje ifumbire n’imbuto y’indobanure, bakagirwa inama y’uko bahinga, kandi baba bibumbiye mu makoperative.

Umusaruro w’ubuhinzi wongerewe agaciro kuko hari inganda ziwutunganya. Hari uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi(KCP), urutonora umuceri rwa Gafunzo, hari inganda 8 zitunganya umusaruro w’ ikawa, uruganda rukamura umushongi wa Geranium n’uruganda rutunganya umutobe w’inanasi.

Ibimaze kugerwaho mu kuvugurura imiturire

Mu bihe byashize mu Karere ka Ruhango hari imidugudu mike ingana na 28% itarimo ibikorwa remezo by’amazi, imihanda n’amashanyarazi, ubu yarazamutse igera kuri 54%, ahenshi hageze biriya bikorwa remezo, hubakwamo n’amavuriro y’ingoboka (Poste de Santé), amashuri y’inshuke…

Kuva muri 2016 harimo kubakwa imidugudu ifite inzu zikomatanye (4 in1), mu Mirenge ya Bweramana, Kinihira, Ruhango, Ntongwe ho abaturage bamaze gutuzwamo na ho muri Kinazi, Mbuye na Bweramana harimo kubakwa amazu 15 azatuzwamo imiryango 60 mu mwaka wa 2019/2020.

Ibishushanyo mbonera mbere nta byari bihari, ubu hari icy’ Umujyi wa Ruhango, Kinazi na Gitwe. Mbere yo gutanga ibyangombwa byo kubaka habanza kurebwa ibikorwa bigomba kuhashyirwa hakurikijwe ibyo igishushanyo mbonera giteganya.

AKARERE KASHYIZE IMBARAGA MU KUZAMURA IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Hakozwe ibikorwa bitandukanye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu rwego rw’ ubuzima

Akarere ka Ruhango kamaze kugira ibitaro 2 (Ibitaro by’Intara bya Ruhango n’ibitaro bya Gitwe), ibigo nderabuzima bimaze kuba 15, amavuriro y’ingoboka ni 29.

Abaturage begerejwe serivisi z’ubuzima kandi barazitabira. Ubwisungane muri uyu mwaka ugeze ku musozo buri kuri 85.4%, kuboneza urubyaro biri kuri 60.2% mu gihe mbere wasangaga biri munsi ya 25%, kubyarira kwa muganga byarazamutse biri hejuru ya 92%.

Abajyanama b’ubuzima na bo bakomeje gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha abaturage kubungabunga ubuzima dore ko muri buri kagari haba hari 4.

Mu rwego rw’uburezi

Ku bijyanye n’uburezi, hubatswe Ingo mbonezamikurire 7(ECDs), hari amashuri abanza 74, ayisumbuye 50, amashuri makuru 2 n’ay’imyuga 10.

Hubatswe ibyumba by’amashuri n’ubwiherero mu mirenge yose. Ababyeyi bakanguriwe kohereza abana bose mu mashuri muri gahunda y’uburezi kuri bose, abakuze batazi gusoma no kwandika barahuguwe, hari n’abarimo kwigishwa ubu bagera ku 4.288.

Abatishoboye bafashijwe guhindura imibereho

Mu rwego rwo gufasha abatishoboye, hari byinshi byakozwe n’ibikomeje gukorwa birimo kubafasha gutura heza no gutangira imishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, binyuze muri gahunda ya VUP, imishinga 1.261 y’abaturage yahawe inguzanyo, imiryango 6.857 yahawe akazi kayifasha kwiteza imbere, imiryango 2.243 na yo ihabwa akazi koroheje, imiryango 1.008 yahawe inka muri Girinka n’ imiryango 3,579 yahawe ubufasha n’Akarere.

HIMAKAJWE IMIYOBORERE MYIZA N’UBUTABERA

Mu miyoborere na ho hakozwe byinshi; inyubako za Leta (Akarere, Imirenge, Utugari,) zari nto, zidafite isuku ihagije, utugari tumwe ntitwagiraga aho dukorera dukodesha, ariko ubu ahenshi ibyo bibazo byarakemutse; Akarere gafite inyubako nshya gakoreramo, imirenge yabonye ibiro byiza. Utugari 21 twavuguruye aho dukorera hubakwa n’ibiro by’utugari 10.

Mu bihe byashize, gukemura ibibazo by’abaturage byari ku kigero cyo hasi ariko ubu hashyizweho uburyo buhamye bwo kubikemura binyuze mu Nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri zikitabirwa n’abayobozi b’Akarere n’izindi nzego bakorana. Habaho Ukwezi kw’imiyoborere, Icyumweru cyahariwe Abajyanama n’izindi gahunda zituma abayobozi barushaho kwegera abaturage.

Himakajwe ikoranabuhanga mu gukurikirana gahunda yo gukemura ibibazo byagejejwe mu nzego kuva ku Murenge, Akarere, Intara, kugera muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Ruhango banishimira umusaruro ufatika utangwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu kurwanya ruswa n’ akarengane.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens arashimira abaturage b’aka karere kubera umurava bagaragaza bitabira ibikorwa byubaka nk’Umuganda n’izindi nama nyunguranabitekerezo. Ati: “Kandi baza babyishimiye rwose, turabashimira”.

Habarurema Valens Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burifuriza Abanyarwanda n’Abanyaruhango by’umwihariko Isabukuru Nziza yo Kwibohora 25 no gukomeza kugira ishya n’ihirwe mu byo bakora byose, bafatanyije n’Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu n’Akarere.

Amazu yo mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Kigabiro

Ibiro by’Akarere ka Ruhango

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.