Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ruhango: Abarimu babaye indashyikirwa bashyikirijwe inka bagabiwe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 15-07-2019 saa 13:00:17
Abarimu bahawe inka basabwe kuzitaho kugira ngo zibabyarire umusaruro (Foto Kanamugire E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (Rwanda Education Board) bwagabiye inka abarimu 19 bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye kubera ibikorwa by’indashyikirwa bagaragaje mu kazi kabo ka buri munsi.

Abagabiwe mu mpera z’icyumweru gishize bakaba bashimiwe imikorere myiza mu mwaka wa 2016 na 2017 mu bijyanye no gutegura no gutanga amasomo neza, kubana neza n’abandi n’ibindi.

Umwarimu wo mu Ishuri ry’abakobwa ryo mu Byimana (GSND Lourdes), Twizeyimana Ferdinand, yatangaje ko kuba Leta yaratekereje guhemba abarimu b’indashyikirwa bigaragaza agaciro iha umurimo wa mwarimu.

Uyu mwarimu na we yavuze ko kuba agabiwe inka bimuhaye imbaraga zo gukomeza kunoza umurimo we no kuba ikitegererezo, inka yagabiwe ikaba imubereye igisubizo kuko atazongera kunywa amata ayaguze.

Nshimiyimana Pierre Célestin we yavuze ko kuba yagabiwe nk’umwarimu w’indashyikirwa bimuteye ishyaka ryo kurushaho gukora neza, dore ko ari no ku nshuro ya kabiri ahabwa inka ndetse azakomeza kubera bagenzi be intangarugero.

Yagize ati “Gutanga ibihembo ku barimu ni uburyo bwo kubatera ishyaka bagakora neza kurushaho kuko natwe iyo umunyeshuri yakoze neza turamuhemba. Nange ngiye gukomeza gukora neza kugira ngo n’undi wese ushaka kuba indashyikirwa andebereho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yasabye abarimu bagabiwe kuzorora neza inka bahawe ku buryo zizana impinduka aho batuye ndetse na bo bakazoroza bagenzi babo.

Yagize ati “Murasabwa kuzitaho uko bikwiriye kandi mukazitura abandi. Aho mutuye ntihakwiriye kurangwa imirire mibi n’igwingira mu bana kandi mufite amata mwagabiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe ubworozi, Rugwizangoga Dieudonnée, na we yasabye abagabiwe inka gukorana n’abashinzwe ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo ndetse abashishikariza kuzazishyira mu bwishingizi bw’amatungo. Yabasabye kandi kuzazifata neza bazigaburira ubwatsi n’amazi bihagije, kuzirinda uburondwe n’ibindi.

Gahunda ya Girinka yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu 2006 hagamijwe kurandura imirire mibi mu banyarwanda, kongera umusaruro mu buhinzi no guteza imbere ubworozi bwa kijyambere.

Abarimu bahawe inka basabwe kuzitaho kugira ngo zibabyarire umusaruro (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.