Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Ruhango: Abafashamyumvire barasabwa kurushaho gufasha mu korora kinyamwuga

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 12-03-2019 saa 09:41:50
Hirya no hino mu gihugu, abafashamyumvire mu bworozi bakomeje gufasha aborozi korora kijyambere

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney akomeje gusaba abafashamyumvire mu by’ubworozi kugera ku borozi benshi bashoboka kugira ngo ababukora babugereho mu buryo bw’umwuga.

Rusilibana akangurira ibyo abo bafashamyumvire mu bworozi nyuma y’amahugurwa atandukanye bagiye bahabwa n’imiryango nterankunga ndetse bakaza guhabwa n’ibikoresho biborohereza mu kazi birimo amagare kugira ngo bage kwigisha bagenzi babo ubworozi bwa kinyamwuga.

Nk’uko Rusilibana abitangaza yagize ati: “Turasaba abafashamyumvire mu bworozi gukora ibishoboka kugira ngo ubumenyi bahabwa bage babugeza ku borozi benshi bashoboka, kugira ngo babukoreshe bubafashe kugera ku mukamo utubutse.”

Akomeza abasaba kwihatira gushishikariza aborozi kugemura umukamo ku makusanyirizo yashyiriweho, gufasha aborozi kugeza umukamo ku isoko no kubungabunga ubuziranenge bwawo.

Rusilibana asanga bizavamo impinduka nziza mu mibereho ya buri muturage wese, bityo akifuza ko abo bafashamyumvire baharanira kugaragaza impinduka nziza zibaturutseho zitanga umusaruro utubutse.

Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi mu Karere ka Ruhango, nka Mukomeza Jered wo mu murenge wa Nyamagana na Muramutsa Eugène wo mu murenge wa Kabagali, bemeza ko ubushobozi bahawe bugira uruhare mu kuborohereza mu ngendo bakora bajya gusura amatsinda y’aborozi bashinze, cyane ko buri wese amaze gushinga agera kuri 2.

Ku bijyanye n’inyigisho bahawe, abo bafashamyumvire bavuga ko hari bimwe bigenda bihinduka ariko imyumvire ya bamwe mu borozi ikaba ikiri imbogamizi.

Muramutsa Eugène ati “Abantu benshi ntibaremera ko guhunika ubwatsi bishoboka, ku rundi ruhande aborozi bafite imbogamizi y’ubutaka buto bwo guhingaho ubwatsi.”

Muramutsa yemeza ko hari intambwe igenda iterwa mu myumvire yo guhunika ubwatsi. Ati: “Aborozi babonye ko guhunika ubwatsi bishoboka. Umwaka ushize twahunitse ubwatsi mu kwezi kwa gatandatu tubugabura nyuma y’amezi abiri kandi ziburya neza”.

Mu byo Abafashamyumvire bagiye bahugurwamo harimo gufata neza inka, guhunika ubwatsi, kurema no gukurikirana amatsinda y’aborozi. Kugeza ubu mu Karere kose habarurwa amatsinda y’aborozi 34, itsinda rimwe riba rigizwe n’aborozi bari hagati ya 25 na 30.

Hirya no hino mu gihugu, abafashamyumvire mu bworozi bakomeje gufasha aborozi korora kijyambere

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.