Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ruhango: 40% by’ingengo y’imari bizashyirwa mu bikorwa by’iterambere

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 07-01-2019 saa 08:25:12
Kongera ingano y'abagerwaho n'amazi meza biri mu bizashyirwamo imbaraga muri Ruhango uyu mwaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burashimangira ko umwaka wa 2019 utangiye uzaba uwo gushyira imbaraga mu kuzamura ubukungu bwaho hashingiwe mu guhanga ibikorwaremezo.

Ubuyobozi buravuga ko burajwe ishinga no kubaka imihanda, amashanyarazi, amazi meza ku baturage n’ibindi bituma imibereho y’abaturage iba myiza.

Ibyo bishimangirwa n’uko mu ngengo y’imari iteganyijwe gukoreshwa muri ako karere ingana na miriyari 14 agera kuri 40% azashyirwa mu bikorwa by’iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, agira ati: “Tuzashyira imbaraga mu kongera imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Ruhango ingana na kirometero 2, ariko no mu byaro mu mirenge 9 igize ako karere na bwo tuzakoramo imihanda myiza y’ibitaka binyuze muri VUP kandi turushaho gukangurira abaturage bacu gukora iy’imigenderano kuko ibikorwa remezo ari byo n’ibindi bikorwa bishingiraho.”

Rusilibana avuga ko muri imwe izakorwa uyu mwaka wa 2019 harimo uw’ibitaka uzacishwamo imashini ugomba guturuka mu mujyi wa Ruhango-Gitwe ungana n’ibirometero 18, ukazakorwa ku bufatanye bw’ako karere na RTDA ariko nyuma y’imyaka 3 ukazashyirwamo kaburimbo.

Agira ati: “Dufite imishinga yo gutanga amashanyarazi ubusanzwe abaturage bacu bafite amashanyarazi bari kuri 34% turifuza ko muri 2019 bazaba babaye 40%. Ku birebana n’amazi meza nabwo dufite abaturage 27% bagerwaho n’amazi meza ubu tukaba duharanira ko umwaka uzashira bigeze kuri 65%.”

Atangaza ko hazarangizwa ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri 55 bari baratangiye ariko bakaza guhura n’imbogamizi zo kutabona isakaro ku gihe bigatuma atigirwamo mu gihe bari barihaye ariko akemeza ko uyu mwaka azaba yigirwamo.

Rusilibana atangaza ko bashyize imbaraga mu kubaka amavuriro y’ibanze 13 muri uyu mwaka wa 2019 bikazakorwa mu bikorwa by’ubudehe n’imiganda y’abaturage nk’uruhare rwabo kuko n’ibikorwa byose ari ibyabo.

Ahamya ko muri 2024 intego y’aka karere ari uko buri kagari kose mu tugari 59 muri Ruhango kaba kabarizwamo ivuriro ry’ingoboka. Rusilibana kandi akavuga ko bizajyana no kunoza imiturire bashyiraho site z’ikitegererezo mu mirenge ya Kinazi, Ruhango, Ntongwe, zigomba guturwamo ari na ko zegerezwa n’ibikorwa remezo.

Agaruka ku buhinzi n’ubworozi yavuze ko na ho uyu mwaka bazihatira gukangurira abahinzi guhingira ku gihe, gukoresha inyongeramusaruro, no gukurikiza inama z’abafashamyumvire mu buhinzi, bahinga cyane ibihingwa birimo ikawa, ibishyimbo, imyumbati, ibiti by’imbuto ndetse n’imbuto nshya zihangana n’indwara. Na ho mu bworozi hakazabaho kwigisha aborozi kugaburira amatungo.

Mvuyekure Samson wo mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, avuga ko ibyo bateganyirizwa ari byiza kandi birushaho kugerwaho abaturage babigizemo uruhare ubuyobozi ntibubyihererane bwonyine kuko ari byo bituma besa imihigo.

Avuga ko nk’abaturage uruhare rwabo ari uko batanga umusanzu mu kubungabunga ibyakozwe kugira ngo bitagaruka mu mibare y’ibigomba kuza bibyunganira bihangwa bushya.

Uretse ibyavuzwe hejuru mu bukungu bwa Ruhango hakazanibandwa ku kuzamura ubucukuzi aho abaturage bashishikarizwa kubukora by’umwuga birinda akajagari kandi bagatanga umusoro ugaruka gukoreshwa mu bikorwa remezo.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.