Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rugby: U Rwanda rushobora gukina na Ghana umukino wa gicuti

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 23-04-2019 saa 09:39:43
Abakinnyi b'u Rwanda bahanganye n'aba Ghana mu mukino batsinzwemo amanota 57-0 mu mukino wabahuje mu 2018

Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” baratangaza ko barimo kuganira n’igihugu cya Ghana kugira ngo barebe ko bazakina umukino wa gicuti uzabera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Iki gitekerezo cyo kuba hakinwa umukino wa gicuti ku bihugu byombi kije nyuma y’uko Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Afurika, Khaled Babbou binyuze mu ibaruwa yatangaje ko amarushanwa ya Rugby Africa Silver Cup ndetse n’irya “Gold Cup” atazaba muri uyu mwaka wa 2019.

Mu ibaruwa yandikiwe ibi bihugu bisanzwe byitabira aya marushanwa tariki 10 Mata 2019 ivuga ko mu mpamvu zituma atazaba ari uko  “Kwese Sports” isanzwe ari umuterankunga yaje gusesa amasezerano bari bafitanye bityo bigasiga nta mikoro ahagije yo kuyategura.

Aganira n’Imvaho Nshya, Kamanda Tharcisse, Perezida wa RRF yatangarije Imvaho Nshya ko mu rwego rwo gushakira ikipe y’u Rwanda imikino kugira ngo ikomeze kwitegura no kumenyerana, bityo bateganya kuba bakina na Ghana muri Kamena 2019.

Yagize ati Ubu turimo kuvugana na Ghana kuko yifuza ko twakina umukino wa gicuti, na bo bakaza i Kigali kugira ngo abakinnyi batarangiza umwaka badakinnye.”

Akomeza agira ati Kugeza ubu Ghana nta bwo iradutangariza igihe yazira ariko bigomba kuba nyuma yo mu kwa Gatandatu kuko ubu tugiye gutangira gutegura imikino y’irushanwa ryo kwibuka.”

Kamanda avuga ko kuba hatazabaho aya marushanwa y’Afurika nta ngaruka nini bizabagiraho mu gihe baba babonye imikino itandukanye ya gicuti.

Ati “Nta kibazo bizatera cyane turamutse tubonye imikino ya gicuti abakinnyi bagakomeza gukina gusa biri muri rusange kuko ibihugu 16 byose byahise bitugiraho ingaruka ariko twizeye ko uburyo bushya bagiye gukora buzatuma dukina cyane.”

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Rugby “Silverbacks” yari yisanze mu itsinda rya kabiri “B” muri iyi mikino y’Afurika “African Rugby Silver Cup 2019” yagombaga kubera muri Cote d’Ivoire tariki 13-25 Kamena 2019.

Iyi kipe y’u Rwanda yazamuwe mu marushanwa kiciro cya kabiri “african Rugby Silver Cup”, ivuye mu y’icya 3, “African Rugby Bronze Cup”, yari mu itsinda rimwe n’ibihugu birimo Cote d’Ivoire, Senegal ndetse na Mauritius.

Silverbacks yari kuzaba ikina iyi mikino y’ikiciro cya kabiri ku nshuro ya mbere yabashije kwegukana umwanya wa kabiri mu mikino ya “Bronze Cup” yo mu 2017  inaba iya 3 mu mikino iheruka ya 2018.

Abakinnyi b’u Rwanda bahanganye n’aba Ghana mu mukino batsinzwemo amanota  57-0 mu mukino wabahuje mu 2018

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.