Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Rugby: RRF irateganya kubaka Sitade yihariye

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 01-02-2019 saa 05:57:22
Kamanda Tharcisse, Perezida WA RRF, utangaza ko bateganya kubaka Sitade ya Rugby

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, “Rwanda Rugby Federation/RRF”, baratangaza ko mu bikorwa bateganya gukora muri uyu mwaka wa 2019, birimo gutangira igikorwa cyo kuba bakubaka Sitade izajya ikinirwaho uyu mukino.

Kamanda Tharcisse, Perezida wa RRF, avuga ko bafite abafatanyabikorwa bazabatera inkunga muri iki gikorwa, barimo ikipe ikomeye yo mu gihugu cy’u Bwongereza yitwa Penguin International Rugby Football Club.

Uyu muyobozi mushya wa RRF atangaza ko bateganya kubanza kugirana amasezerano yo gushaka ubutaka buzubakwaho iyi sitade, ubwo bazaba baje i Kigali muri Gashyantare 2019.

Ati “Ubu ngubu gahunda dufite ni uko hari ikipe yo mu Bwongereza ikomeye yitwa “Penguins International RFC”, dufitanye ubufatanye bwo kuza guhugura abatoza n’abasifuzi hano mu Rwanda. Ariko hari n’ikindi gikomeye turimo gufatanya na bo cyo gushaka ubutaka bwo kubakaho ikibuga cya Rugby.”

Akomeza agira ati “Ubu dufite abazaza muri uku kwezi kwa kabiri, guhera ku itariki 17 uyu mwaka, mu bufatanye tuzagira n’icyo gikorwa cyo gusinyana amasezerano yo kuba twashaka ubutaka bwo kuba twakubakaho Sitade ya Rugby yacu twihariye, nk’uko Cricket iyifite.”

Kamanda Tharcisse, Perezida WA RRF, utangaza ko bateganya kubaka Sitade ya Rugby

Kamanda avuga ko barimo kwegera i Gahanga ahateganyijwe ibyo bikorwa kugira ngo nibura uyu mwaka uzarangire ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby na bo bafite aho babarizwa.

Iri shyirahamwe rikunze kugira ikibazo k’ibibuga byo gukiniraho uyu mukino, cyane cyane mu gihe k’izuba. Ubusanzwe muri Kigali, ibibuga bikunze gukinirwaho birimo ikibuga cyo kuri UTEXRWA ndetse n’icyahoze kuri Sitade Amahoro i Remera, cyakorerwagaho imyitozo na APR FC.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.