Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Rugby: Lions de Fer RFC ni yo yegukanye igikombe k’irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 24, 2019

Ikipe ya Lions de Fer RFC yo mu Rwanda ni yo yegukanye igikombe k’irushanwa ryo kwibuka  abari mu muryango mugari wa siporo  bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  “Rwanda Rugby Genocide Memorial Tournament 7’S”.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda ryabaye tariki 22 Kamena 2019.

Lions de Fer RFC yakoraga amateka yo gutwara iki gikombe cyo kwibuka ku nshuro ya mbere mu mateka yabigezeho yitwaye neza itsinda Rams RFC yo muri  Uganda ku mukino wa nyuma amanota 14 kuri 5.

Iyi kipe ya Lions de Fer RFC ikaba yari yageze ku mukino wa nyuma ibanje gusezerera Thousand Hills RFC muri ½ kirangiza iyitsinze amanota 18 kuri 14. Ku rundi ruhande, Rams RFC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Kigali sharks RFC muri ½ iyitsinze amanota 21 kuri 5.

Thousand Hills RFC yari ifite ibikombe 2 biheruka by’iri rushanwa (2017 na 2018), yaje kwegukana umwanya wa 3, nyuma y’uko yitwaye neza itsinda Kigali Sharks RFC amanota 26-0.

Amakipe 9 yari yitabiriye iri rushanwa ryo kwibuka muri uyu mwaka wa 2019 ni Lions de Fer RFC, Thousand Hills RFC, Kigali Sharks RFC, Muhanga Thunders RFC,UR Grizzlies RFC, Rwamagana, Banana RFC (Rwanda), Rams RFC (Uganda) na Okapi Goma RFC (RDC).

Gakirage Philippe, Visi Perezida wa RRF yatangaje ko bishimiye uko iri rushanwa ryo kwibuka ryagenze muri rusange. Ati:  “Icyashimishije, ni uko ryitabiriwe neza, cyane cyane amakipe yo mu bihugu byo hanze twari twatumiye nk’ayo muri Uganda na RDC bakaba babyitabiriye kandi bakaba bishimiye uko ryagenze.”

Uyu muyobozi yashimiye amakipe cyane ayemeye kwitabira iri rushanwa, by’umwihariko ayaturutse hanze y’igihugu. Yaboneyeho no gutangaza ko bifuza ko mu gihe kizaza iri rushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka ryazashyirwa ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby ku Isi.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya Lions de Fer yabaye iya mbere yahawe imidari ya zahabu, ishyikirizwa n’igikombe k’iri rushanwa, Rams (Uganda) ya kabiri ihabwa imidari ya Bronze n’igikombe naho Thousand Hills RFC ya 3 ihabwa imidari ya Feza n’igikombe.

Ku ruhande rw’abakinnyi, Ikorukwishaka Patrick ukinira Lions de Fer RFC ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi “MVP” muri iri rushanwa ryo kwibuka rya 2019.

Abakinnyi b’ikipe ya Lions de Fer RFC bishimira igikombe k’irushanwa ryo kwibuka muri uyu mwaka wa 2019