Rubyiruko, mwirinde icyatuma mwangiza ejo hazaza hanyu-Dr Ngirente

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 11, 2017

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yasabye urubyiruko kwitwararika bakirinda icyatuma bangiza ejo hazaza habo, kuko ari bo mizero y’ahazaza h’igihugu.

Ubu butumwa Minisitiri w’Intebe yabutangiye mu muhango wo gusoza ihuriro ngarukamwaka ry’urubyiruko Gatolika, ryahurije mu karere ka Rubavu urubyiruko rusaga ibihumbi 9 ruturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusoza ihuriro ngarukamwaka ry’urubyiruko Gatolika, ryahurije mu karere ka Rubavu abasaga ibihumbi 9 (Foto Iyaremye Y)

Dr. Ngirente yagize ati “Musabwe kuzashyira mu bikorwa ibyo mwiyemeje no kubigeza ku bataritabiriye iri huriro, musabwe kwirinda ibyatuma mwangiza ahazaza hanyu harimo zimwe mu ngeso nk’ubusinzi, kwiyahuza ibiyobyabwenge, ubugwari, n’ibindi bibi bituma mushobora kwandura, n’ibishobora gutuma musama inda zitateganyijwe.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente aganira na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet umushumba wa Diyosezi ya Nyundo (foto Iyaremye Y)

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yakomeje yibutsa uru rubyiruko kwitabira gahunda zitandukanye bashyirirwaho ngo zibafashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Ati “Muzitabire umuco wo kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari, muzarusheho gukorera hamwe kuko abishyize hamwe nta kibananira nk’uko mubisanga no mu ivanjiri, kandi mumaze iminsi mubishishikarizwa.”

Yashimiye Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ashimangira ko iyo mikoranire myiza na Leta nikomeza nta kabuza ikerekezo igihugu kihaye kizagerwaho.

Musenyeri Mwumvaneza Anaclet,  umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, ari nayo yakiriye iri huriro, na we yibukije ko urubyiruko ari bwo bukungu bukomeye igihugu cy’u Rwanda cyubakiyeho, yibutsa abitabiriye iri huriro ko bafite inshingano zo gukunda igihugu no gusigasira ibyiza cyagezeho.

Yakomeje agira ati “Urubyiruko musabwe kuba maso mukirinda irari ryaba iry’amafaranga, ibiyobyabwenge n’ibindi bibakurura bikabajyana mu nzira mutahisemo mukayoba.

Ibyo byose byonona ubuzima bwanyu bufite agaciro gakomeye, byangiza ahazaza hanyu mubirwanye, ntimukwiye gucika intege. Ikindi musabwe kwiga kwibumbira hamwe mu matsinda y’iterambere abafasha kugira aho mugera kandi turabashyigikiye.”

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iri huriro ryabaye ku nshuro ya 16, bagaragaje ko bungukiyemo byinshi bizabafasha gutegura ahazaza heza habo n’ah’igihugu muri rusange.

Mukeshimana Agnes, yagize ati “Iri huriro ryaradufashije cyane kuko twagize amahirwe yo guhura na bagenzi bacu, turaganirizwa cyane ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa, kwirinda inda zitateguwe n’uburyo dukwiye kurwana ishyaka.

Twize indangagaciro twizeye ko zigiye kutumurikira muri byose zikadufasha kurushaho gutera imbere.”

IYAREMYE YVES