Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Rubyiruko, guhanga umurimo ntibisaba amikoro ahambaye-Mbabazi

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya Apr 3, 2018

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rose Mary yasabye urubyiruko rurangije kwiga imyuga kutishyiramo ko guhanga imirimo bisaba amikoro ahambaye.

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi agira inama urubyiruko kudategereza guhera kuri byinshi kugira ngo bakore

Umuhango wo gutanga imamyabumenyi wari witabiriwe n’abantu banyuranye harimo na Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi, uwa gatatu uvuye i bumoso

Urubyiruko rwahawe izi mpanuro rukaba ari ururangije kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri ryitwa  Esther’s Aid School riherereye mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri Mbabazi yabwiye uru urubyiruko rwahawe impamyabushobozi ko rutagomba kwishyiramo ko guhanga imirimo bisaba amikoro ahambaye, ko ahubwo abarangije kwiga ubumenyingiro bagomba guhera ku bintu bito kuko uko bakomeza gukora bigenda byiyongera.

Yagize ati: “Ikizagaragaza koko ko hari ikintu mwize gifatika, muhere kuri bike kandi mukorere aho mutuye ku buryo muhindura ubuzima bw’abahatuye”. Yakomeje abasaba gufasha abatanga imirimo ndetse n’urugero rwiza ku bazahajwe n’ibiyobyabwenge no ku batarabashije kwiga kubera kubyara inda zitateguwe.

Minisitiri Mbabazi yahamagariye urundi rubyiruko gushaka ahantu biga imyuga kuko ari yo nzira nziza izatuma bava mu bushomeri bakiteza imbere.

Ushinzwe gahunda mu muryango Esther’s Aid, Ndamukunda Olivier, yavuze ko abanyeshuri 227 ari bo bahawe impamyabushobozi, bakaba barangije kwiga imyuga n’ubumenyingiro mu bijyanye no guteka, kudoda ndetse n’ubukorikori.

Ibyishimo byari byose ku banyeshuri barangije muri Esther’s Aid School

Yavuze ko n’ubwo nibura usanga 60% by’abarangije babona akazi, ngo abatabashije kukabona babateganyirije ahantu babashyirira ibikoresho bakenera mu kazi bize ku buryo ubonye ikiraka ajyayo bakamutiza ibikoresho agakora.

Bamwe mu barangije nka Nyinawuwera Brigitte na Sifa Yvette bize ibijyanye no guteka bishimiye ubumenyingiro bahawe kuko bari ku rwego rwo guteka neza amoko y’indyo zinyuranye no gukora imigati itandukanye kandi bakaba bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga.

Aba banyeshuri barangije bakaba basaba urubyiruko rwacikishirije amashuri ndetse n’abandi bize ariko babuze akazi kubera kutamenya umwuga, ko bagana amashuri y’ubumenyingiro kuko bazahita baca ukubiri n’ubushomeri.

Sifa agira ati “N’iyo udahise ubona akazi, akazi k’igihe gito kaboneka ku bwinshi”.

Kugira ngo wige muri iri shuri ryigisha imyuga ni uko uba utishoboye ubarizwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, ugasabwa gusa kwigurira imyenda y’ishuri.