Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Rubavu:Ubuyobozi bwashyizeho gahunda ihamye yo gusarura ibirayi no kubigurisha

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Feb 1, 2018

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko gahunda yo gukura ibirayi mu murima ku mabwiriza y’umurenge, yagabanyije akajagari, ndetse ikorohereza abahinzi kubona abaguzi babagurira ku giciro kiza.

Baciye akajagari mu kugurisha ibirayi, bibafasha kwiteza imbere (Foto archive)

Bashimira Leta yateguye iyi gahunda yo kongerera umuhinzi n’ibirayi bye agaciro, aho kuri ubu gukura ibirayi bisigaye bikorwa n’umuguzi wemewe agahita abijyana, kandi ngo byakuyeho abamamyi bari bamaze gutera imbere kubera kwiba abaturage.

Mukeshimana Djamilla, umwe mu baturage yagize ati “Turashima iyi gahunda kuko umurenge ni wo uba uzi neza ahari ibirayi bigeze igihe nyacyo cyo gukurwa kandi n’abakiliya bahari, ubwo binyuze muri koperative z’abahinzi ako kanya baraza bakagusaba gusarura ibirayi ugakura imodoka ihagaze aho, nta mumamyi ukiharangwa kuko koperative iba yivuganira n’umukiliya kandi abitegereje, ugahabwa ifaranga ryiza rishyushye turashima Leta yadushyiriyeho iyi gahunda.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, buvuga ko gushyiraho iyi gahunda ikigamijwe ari ukugira ngo bazabikure ari uko byabyonye isoko maze abahinzi bagurishe ku giciro kiza ndetse habanze hacike akajagari k’abamamyi batuma umuhinzi ahomba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi Nsabimana Mvano Etienne, avuga ko hari na hamwe bagiye basaba abaturage gutegereza gahunda yo gukura ibirayi ikabageraho, asaba abo baturage kugendera kuri gahunda yashyizweho n’ubuyobozi kuko ari yo izabafasha kubona inyungu mu buhinzi bwabo.

Yagize ati “Kubabuza gusarura byatewe n’akajagari k’abitwa abamamyi bari barigize abakomisiyoneri, bagatuma igiciro kigwa mu gihe bo bagurishaga ku giciro cyo hejuru, umuhinzi akabihomberamo.

Ubu abagera kuri bane bari mu maboko ya Polisi, abatarakuye ni abo mu duce twa Mutovu, Rusiza na Hehu bo ibirayi byabo byatewe vuba ariko twabasabye ko bahera ku byo bateye mbere kandi bari kubijyana ku makusanyirizo.”