Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Rubavu:Itorero ryo ku mudugudu ryitezweho impinduka mu iterambere

Yanditswe na admin

Ku ya 17-11-2017 saa 11:46:25
Brig Gen Bayingana Emmanuel ,umuyobozi wungirije w’itorero ry’igihugu(Foto Iyaremye Y)

Abatuye bo mu Karere ka Rubavu baragirwa inama yo kurushaho kwimenya no kugira ishyaka ryo gukunda igihugu, bakabyaza umusaruro amahirwe bafite binyuze mu masibo y’intore ku rwego rw’umudugudu, bityo bakabasha gukemura ibibazo bikigaragara.

Iyi nama bayigiriwe na Brig. Gen. Bayingana Emmanuel, umuyobozi wungirije w’itorero ry’igihugu, ubwo yasuraga intore zo mu ishuri ribanza rya Rubona, n’amasibo y’intore yo mu mudugudu wa Rushagara mu murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Brig Gen Bayingana Emmanuel ,umuyobozi wungirije w’itorero ry’igihugu(Foto Iyaremye Y)

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, itorero ryagaruwe mu Rwanda, hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo byashoboraga kudindiza umuvuduko w’iterambere Abanyarwanda bari biyemeje.

Yagize ati “Hari byinshi bimaze kugerwaho tubikesha itorero, aho Abanyarwanda bahura bakaganira ku bintu byinshi bibangamiye iterambere ryabo bakahava bafashe umwanzuro, biyemeje kugira ibyo bakora bibahindurira ubuzima, kuri ubu turasaba Abanyarwanda gukomeza ibikorwa by’itorero hakorwa ibikorwa bizana impinduka mu iterambere kuko tumaze kubona ko bizashoboka.”

Mu Karere ka Rubavu kimwe no hirya no hino mu gihugu, hagiye hatozwa intore mu byiciro binyuranye ndetse n’ibikorwa by’itorero bigera ku rwego rw’umudugudu, bifasha mu gukemura ibibazo byabangamiraga umuryango binyuze mu kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Maniraguha Joram, uhagarariye igicumbi cy’umudugudu wa Rushagara mu murenge wa Nyamyumba, yavuze ko isibo z’intore ku rwego rw’umudugudu zafashije mu gukumira no guca ubuharike ndetse no kwimakaza isuku.

Yagize ati “Hari byinshi tumaze kugeraho tubikesha iyi gahunda y’isibo kuko turahura tukaganira kandi bidufasha no guhiga buri rugo rukagira umuhigo ari nako twese ku rwego rw’umudugudu usanga tunafite imihigo bikanadufasha gukurikirana tureba niba abaturage bahize ibyo biyemeje bari kubishyira mu bikorwa.”

Abaturage bo muri karere ka Rubavu muri rusange bavuga ko gahunda y’itorero ry’umudugudu bayishimiye cyane, kuko biteze ko rizafasha buri muturage kuba intore, agasigasira indangagaciro z’ubutore mu byo akora byose, bikazabafasha kugera ku kerekezo k’iterambere igihugu kifuza, vuba kandi buri wese abigizemo uruhare.

IYAREMYE YVES

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.