Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Rubavu:Barakangurirwa gutoza abana umuco wo gusoma ibitabo

Yanditswe na admin

Ku ya 07-11-2017 saa 09:43:40
Bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Rubavu basuye isomero (Foto Iyaremye Y)

Abafite aho bahuriye n’uburezi bw’abana ndetse n’ababyeyi bo mu karere ka Rubavu, barakangurirwa gutoza abana babo gusoma ibitabo bakiri bato, mu rwego rwo kubafungura mu mutwe no kubafasha gukuza ubumenyi bwabo.

Gusoma ibitabo ni kimwe mu byagura imitekerereze y’umuntu, by’umwihariko abana bakiri bato biga mu mashuri yo muri aka karere bo bavuga ko igihe bagize amahirwe yo gutozwa gusoma ibitabo, bibafasha gukura neza, ndetse bagira amahirwe yo guhora babona ibi bitabo bikafasha kunganira ubumenyi baba bahawe na mwarimu mu ishuri.

Bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Rubavu basuye isomero (Foto Iyaremye Y)

Frere Habimana Alexis, umuyobozi w’ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza yitiriwe Mutagatifu Jean Paul II, avuga ko bafite umuco wo gutembereza abana bakiri bato ahantu habarizwa ibitabo, mu rwego rwo kubafasha kumenya ibyo batari bazi no kwiyungura ubundi bwenge.

Yagize ati “Gusoma bituma abana bamenya hirya no hino uko ibintu bigenda, bakiyungura ubwenge mu bintu bitandukanye bakiri bato, nk’ubu turi kubatoza ururimi, ikindi bituma bagira ubumenyi butari ubwo mu Rwanda gusa no mu mahanga.”

Zimwe mu mbogamizi avuga bagifite harimo kutoroherwa no kubona ku bigo byigenga, kuba hari ababyeyi batarasobanukirwa n’akamaro ko gusoma no kuba babitoza abana bakiri bato, ari nacyo akangurira ababyeyi kugira ngo bafashe umwana kwagura ibitekerezo binyuze mu gusoma.”

Ishimwe Jackson, wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko akunda gusoma cyane kuko bimufasha kumenya ibyo aba atabonye mu ishuri, ndetse ngo n’iyo mwarimu yabimwigishije bituma arushaho kubigiraho ubumenyi bwisumbuye.

Yagize ati “Natangiye kumenya kuvuga igifaransa nkiri mu mashuri y’inshuke, ubu ndimo kwitoza kwandika, iyo nsomye ibitabo bituma menya byinshi, ni umuco mbona mwiza ari nayo mpamvu nsaba ababyeyi n’abarimu kujya bakomeza kudufasha tukabona ibitabo hafi yacu, byazadufasha kwagura ibitekerezo tukazamuka dufite ubumenyi twibitseho.”

Umwe mu babyeyi barerera muri kimwe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Rubavu, witwa Nyirazaninka Esperance, avuga ko abenshi mu babyeyi bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko gutoza abana umuco wo gusoma ibitaro, ariko ngo baracyafite imbogamizi z’amasomero akiri make.

IYAREMYE YVES

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.