Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Rubavu:Abayobozi b’akarere ka Musanze bafatiye hamwe ingamba zibafasha kurushaho kwesa imihigo

Yanditswe na admin

Ku ya 08-11-2017 saa 10:43:08
Abayobozi b'akarere ka Musanze bitabiriye umwiherero i Rubavu (Foto Magarambe T)

Mu mwiherero w’iminsi itatu bakoreye mu karere ka Rubavu, abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Musanze, biyemeje gusigasira umwanya mwiza babonye mu mihigo y’umwaka ushize, no gukosora ibitaragenze neza kugira ngo noneho bazabe aba mbere.

Akarere ka Musanze kari mu turere twabonye umwanya ushimishije mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016-2017, aho kaje ku mwanya wa 2, mu gihe mu mwaka wa 2015-2016 kari kaje ku mwanya wa nyuma.

Abayobozi b’akarere ka Musanze bitabiriye umwiherero i Rubavu (Foto Magarambe T)

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, avuga ko nubwo bagize umwanya ufatwa nk’ushimishije, bakwiye gukora ibishoboka byose umwaka utaha ntibazasubire inyuma.

Yagize ati “Nubwo twishimira umwanya mwiza twabonye, ntibigomba gukuraho uku kwiherera ngo dufatire hamwe ingamba z’uko tugomba kubirinda ndetse ubutaha tukazongera amanota, kuko twabonye asaga 81% ariko dushobora no kuyongera.”

Ahagomba kuzashyirwa imbaraga ngo ni mu kunoza serivisi hamwe n’isuku nke, byatumye batagera ku manota 100% umwaka ushize.

Abayisenga Emile, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Musanze, na we yavuze ko bagomba guhuza imbaraga, bagakora ibishoboka byose bakarushaho kwitwara neza mu mihigo, kuko ibikenewe byose babifite.

Yagize ati “Aho tugiye kuzashyira imbaraga mu mihigo ya 2017-2018 kurusha ahandi ni ugukorera hamwe, kunoza serivisi zihabwa abaturage ndetse n’isuku mu bigo by’amashuri no mu tugari.”

Kugira ngo bese neza imihingo, ngo nuko abaturage bo mukarere ka Musanze bahinduye imyumvire kandi imihigo bayigira iyabo.

Uyu muyobozi w’inama njyanama yakomeje avuga ko ibanga bakoresheje ari uguhindura imyumvire y’abaturage, gukorera hamwe hagati ya njyanama na nyobozi, kumenya kuzuza neza raporo, ubufatanye hagati ya Meya n’abayobozi b’imirenge n’utugari, no gukorana neza n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Biyemeje bose kuzarinda ibyo bagezeho, kandi abaturage bakazabigiramo  uruhare, nk’uko bivugwa na Manzi Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza.

Yagize ati “Tugiye kurushaho kwegera abaturage bacu, tubakangurira kurushaho kudufasha mu kwesa imihigo kuko naryo ari rimwe mu mabanga twakoresheje mukwesa neza imihigo y’uyu mwaka.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze yakomeje avuga ko mu bizitabwaho bazakomeza kurinda ibikorwa bagezeho binabahesha agaciro, birimo kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abaturage, ubukungu, imiyoborere myiza no kwita ku bikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi ndetse bakazanazamura ubuhinzi.

MAGARAMBE THEODORE

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.