Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Rubavu:Abaturiye umupaka basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Yanditswe na admin

Ku ya 26-10-2017 saa 15:17:49
Basabwe gukomeza kwicungira umutekano(Foto Iyaremye Y)

Abaturage batuye mu karere ka Rubavu, by’umwihariko mu murenge wa Bugeshi, barakangurirwa kurushaho kugira uruhare mu mutekano, banirinda kwambuka umupaka bajya muri Congo mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi aba baturage babisabwe n’umuyobozi w’ingabo z’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba Maj. Gen. Kagame Alexis, nyuma yo kugaragarizwa abaturage bagera ku 8 bafashwe bambuka ku mupaka wa Kabuhanga mu buryo butemewe na’amategeko bagafatwa.

Basabwe gukomeza kwicungira umutekano(Foto Iyaremye Y)

Maj. Gen. Kagame Alexis yashimiye abaturage bagira uruhare mu kwicungira umutekano, abasaba ko bakomera kuri uyu muco mwiza ndetse bakongeramo imbaraga.

Yagize ati “Baturage turabashimira uburyo mukomeje kugira uruhare mu kwicungira umutekano, aha nta kibazo cy’umutekono gihari twashyizemo imbaraga namwe mushyiramo uruhare rwanyu.

Ibyigeze kuba aho hari abo mwacumbikiye bakaza bakarasa abapolisi muri uyu murenge ntibizongere, murasabwa kugira uruhare mu kuwicunga mutanga amakuru, muyatangira ku gihe wagira ibyo ukeka ukabivuga.”

Yakomeje avuga ko bitari bikwiye ko hagira umuntu unyura inzira zitemewe agana muri Congo, kuko nabyo bishobora guhungabanya umutekano, kuko hari ubwo bashobora kwitiranwa n’abangiza umutekano cyangwa bakaba bagirirwa nabi n’abaturage babakekamo umwanzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne, yemeza ko hari abafashwe bashaka kwambuka, aho abenshi bafatwa baba bakomoka mu turere twa Nyabihu na Musanze.

Yagize ati “Ubundi umugizi wa nabi aba ashaka kwiyoberanya ku buryo ashobora kugenda ameze nk’umuturage ushaka kwambuka, ibi rero bishobora gutuma batwinjirana, tunashimira ingabo ku buryo zikomeje kuturindira umutekano, ariko n’abaturage mukomereze aho mutange amakuru mu rwego rwo kwicungira umutekano.”

Akomeza avuga ko hari uburyo bwinshi bwo kujya muri Congo mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo abaturage akaba ari zo basabwa gukoresha, aho guca iz’ubusamo.

Umwe mu baturage batuye Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, Nyirasafari Jacky, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “byo hari abantu benshi tugenda dutungira urutoki inzego z’umutekano kuko baba banyuze inzira zitemewe, natwe tubona bikomeje zatanga urwaho ku bashaka guhungabanya umutekano, tunizeza ko bizakomeza cyane ko twiyemeje kujya dutangira amakuru ku gihe.”

IYAREMYE YVES

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.