Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rubavu:Abamotari basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda bakagabanya impanuka

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya May 23, 2018

Abamotari bo mu karere ka Rubavu basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka, cyane ko ari bo bihariye umubare munini w’abatera impanuka zo mu muhanda.

DIGP Marizamunda Juvenal, ashyira icyapa ku muhanda (Foto Iyaremye Y)

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda, umuyobozi mukuru wungirije wa polisi y’igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Marizamunda Juvenal, yagarutse kuri bimwe mu bikunze guteza impanuka zo mu muhanda ndetse n’igikwiye gukorwa ngo bigende bicika, asaba abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu mu karere ka Rubavu kubahiriza amategeko y’umuhanda.

DIGP Marizamunda yavuze ko kuva muri Mutarama kugera muri Mata 2018 mu gihugu habaye impanuka nyinshi cyane nubwo ngo zigenda zigabanyuka ugeranyije n’imyaka yashize, ariko yikoma abamotari kuko imibare igaragaza ko mu mpanuka zahitanye abantu 138 mu gihugu, abagera kuri 53 bangana na 38% bapfuye bazize impanuka za moto.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu, igaragaza ko moto ari zo zifite ibibazo byinshi zikomeje guteza mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, aho mu mpanuka zabaye abantu 246 bagakomereka bikomeye mu muhanda, abasaga 115 bose bari bari kuri moto.

DIGP Marizamunda ati “Ni benshi cyane ari naho duhera dusaba ko abamotari bakwisubiraho kuko usanga usibye kuba ubuzima bw’umuntu bwangirikira mu mpanuka, ubukungu bw’uwayikoze burajegajega.”

Safari Philippe, umuyobozi w’impuzamahuriro y’amakoperative y’abamotari mu karere ka Rubavu, avuga ko bagiye kwisubiraho bakanakora ubugenzuzi buhagije buzatuma impanuka zigabanyuka.

Yagize ati “Tugiye kwegera bagenzi bacu ubundi dukomeze kwigira hamwe icyakorwa ngo impanuka zo mu muhanda duteza biduturutseho zigabanuke, ibi tugiye kubikora hashyirwaho amatsinda ashinzwe gukurikirana, areba uko amakosa asanzwe akorwa yagabanyuka kandi dufite ikizere ko bizacika.”

Akomeza avuga ko iyo amategeko y’umuhanda atubahirijwe bitwara ubuzima bw’abantu, abandi bakahakomerekera.Yavuze ko igitera impanuka kiri mu bintu bigera kuri 3 harimo utwaye ikinyabiziga, ubuziranenge bw’ikinyabiziga ndetse n’imitere y’umuhanda.

Ati “Umuntu ashobora gutera impanuka kubera ibyo yanyoye, ubunararibonye buke cyangwa ibindi, noneho ku birebana n’ibinyabiziga hari ubwo usanga kitameze neza nta n’isuzuma cyakorerwe, ari nayo mpamvu bakwiye kujya gusuzumisha ko byujuje ubuziranenge.

Ku bijyanye n’umuhanda hari ibirango bikwiye kubahirizwa, abagenda bari ku matelefone bakabicikaho, n’ibindi.”

Akomeza asaba bamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko abenshi ngo babiterwa no gutwara nta byangombwa, bigatuma batwara bakwepana n’abashinzwe umutekano ngo batabafata, gutwara basinze, gurwara abantu barenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, gutwara magendu, n’ibindi.