Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Rubavu : VUP ikomeje kuba igisubizo mu gufasha abatishoboye guhindura imibereho

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 08-03-2019 saa 11:07:24
Abakuze barishimira ingoboka bahabwa kuko ibafasha kwikura mu bukene (Foto Iyaremye Y)

Imiryango y’abatishoboye ifashwa binyuze muri gahunda ya VUP irishimira ubufasha yahawe kuko bwayifashije kwikura mu bukene no gukomeza kugira imibereho myiza.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ugeze hagati, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwiyemeje gufasha abatishoboye bagera ku 3094 binyuze mu nkunga y’ingoboka bahabwa, iyi miryango izahabwa amafaranga asaga miriyoni 613.

Semariro Ezechiel umwe mu basaza bakuze uhabwa inkunga y’ingoboka yemeza ko ubu bufasha bahabwa ari ingirakamaro, ko amaze igihe abuhabwa bumufasha kubaho neza no kutiheba ashimira ubuyobozi bwiza bukomeza kubazirikana.

Agira ati : « Turashimira Umukuru w’Igihugu wadushyiriyeho iyi gahunda akavuga ngo abasaza n’abakecuru reka tubashajishe neza, kuva kera kose nta bwo byari byarigeze bibaho ko abatishoboye bahabwa ingoboka. Turashima ubuyobozi bwacu by’umwihariko Perezida wacu Paul Kagame watwibutse agashyiraho iyi gahunda, mbere twabaga twigunze tutazi uko ejo hazaza hacu hameze ».

Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe gahunda za VUP Nirere Eugenie yemeza ko mu gihe cy’amezi atandatu y’ibanze abaturage bose bari bateganyijwe gufashwa bahawe amafaranga y’amezi 6 ndetse ngo biteguye ko iyi gahunda izagenda neza.

Ashima Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda kuko ngo yaziye igihe kandi ngo na bo mu nshingano zabo za buri munsi bagerageza gukora ibishoboka byose ngo ibigenewe abakecuru n’abasaza batishoboye bibashe kubageraho.

Agira ati : « Iyi gahunda ya VUP ikomeje kuba igisubizo mu gufasha abatishoboye guhindura ubuzima bwabo, twari twiyemeje gufasha abakecuru n’abasaza bagera kuri 3.094 amezi atandatu ya mbere ibyo twari twiyemeje twarabikoze bimeze neza. Iyi gahunda yaziye igihe kuko ni ingirakamaro muri byose, turasaba abakecuru n’abasaza bafashwa binyuze muri gahunda y’ingoboka gufata neza ibyo bahabwa bikabafasha kwiteza imbere bakava mu bukene kuko ni cyo bigamije cyane ko nta kindi kintu basanzwe bakora. »

Umwaka washize, mu miryango ubuyobozi bw’akarere bwari bufite yafashwaga, kuri ubu hari bamwe bagenda bava mu mubare w’abafashwa kubera impamvu zitandukanye, zirimo kuba mu muryango hashobora kubamo umwana wenda warangije kwiga amashuri akaza kunganira ababyeyi, cyangwa ibindi bigaragaza ko atagikwiye kuba mu mubare w’abafashwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abaturage bafashwa kurushaho gukoresha neza ingoboka baba bahawe ikabagirira akamaro, bakora imishinga iciriritse ibazamura kandi na bo bizeza gukomeza gukurikirana ibikorwa.

Abakuze barishimira ingoboka bahabwa kuko ibafasha kwikura mu bukene (Foto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.