17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Rubavu: Umuryango HIHD wahaye ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku abasigajwe inyuma n’amateka

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-07-2021 saa 21:39:01
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Uwimana ashikiriza abasigajwe inyuma n'amateka ubufasha

Umuryango utegamiye kuri Leta, Hand In Hand For Development(HIHD) wahaye ibyo kurya bitandukanye, ibikoresho by’isuku n’ibiryamirwa imiryango 45 y’abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Busigari.

Uyu muryango HIHD ku nkunga ya AHF uvuga ko wateguye iki gikorwa mu rwego rwo gufasha aba basigajwe inyuma n’amateka nyuma yo kugirwaho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo cyangije byinshi ariko hakaba haniyongereyeho gahunda ya Guma mu Rugo.

Niyitegeka Patient, umuyobozi mukuru w’Umuryango HIHD usanzwe ufite ibikorwa byinshi bifasha abasigajwe inyuma n’amateka aganira n’Itangazamakuru yavuze ko iyi miryango bayifashije kugira ngo itazahazwa n’ibi bihe byagiye bikurikirana aho bamwe bagiye bava mu byabo  kubera iruka ry’ikirunga  abandi bagatakaza byinshi.

Agira ati: “Aba basigajwe inyuma n’amateka tubakurikirana umunsi ku wundi na bo bagizweho ingaruka n’ibibazo byatejwe n’iruka rya Nyiragongo ariko hiyongereyeho n’iminsi 10 ya Guma mu Rugo ntabwo bagifite ubushobozi bwo guhaguruka ngo bajye gukora bashakishe imibereho nkuko bisanzwe.”

Akomeza agira ati: “Twabahaye ibyo kurya byinshi bizabafasha muri iyi minsi yose kuko biragoranye kuba umwe yavuga ko byashize mu minsi mike kandi tuzakomeza kubafasha tunashimira ubuyobozi bwiza budahwema kutuba hafi.”

Gashirabake Gakwandi, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wahawe inkunga yashimye aba baterankunga avuga ko ibyo babahaye bigiye kubafasha muri iyi minsi kandi ko biziye igihe.

Yagize ati: “Hahise hazaho Guma mu Rugo ntabwo tugishakisha baduhaye ibyo kurya bihagije cyane, baduhaye matela twari dusanzwe turyama ku byatsi, baduha ibiringiti biradufasha cyane kuko turarya, tugire isuku niturangiza turyame heza ni ibyo kwishimira.”

Uyu muturage n’abandi bagenzi be bavuga ko bagiye gufata neza ibyo bahawe batazabigurisha nkuko mbere byajyaga bigenda kuko babigurishije bakwicwa n’inzara bagashima uyu muryango na Leta y’u Rwanda ibitaho.

Uwimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe ashima uyu muryango wateguye iki gikorwa cyo gufasha aho ngo iyi gahunda igiye kubunganira muri gahunda zo kwita ku batishoboye muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

Agira ati:”ni igikorwa kiza kije kunganira ibiba byateguwe n’Ubuyobozi,dufite abatishoboye benshi bakeneye ibyo kurya ariko iyi habonetse umufatanyabikorwa akagira abo afasha n’abandi bibageraho kandi bigatanga umutekano,tugiye gukomeza kubaba hafi tunasaba abafashijwe wita kubyo bahawe bikabamaza iyi minsi.”

Inkunga yatanzwe na Hand In Hand For Development ku nkunga ya AHF ku mirynago 45 y’abasigajwe inyuma n’amatega buri muryago wahawe metara, ikiringiti, ibiro 25 by’Akawunga, ibiro 10 by’Umuceri, ifu ya Sosoma, litiro 2 z’amavuta, ibiro 5 by’isukari, ibiro 15 by’Ibishyimbo, amasabune imiti ibiri kandi ngo bazakomeza kubaba hafi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.