Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Rubavu: Umugore utwite utishoboye azajya ahabwa amafaranga 7500 ku kwezi

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 15-01-2019 saa 08:45:56
Uwampayizina Marie Grace Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage (Ifoto Iyaremye Y)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko umugore wo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe utwite azajya yitabwaho by’umwihariko mu rwego rwo kurwanya ibibazo birimo igwingira ry’umwana atwite.

Zimwe mu ngamba bwemeza ko zafashwe harimo kuba uwo mugore azajya ahabwa amafaranga 7500 buri kwezi, ifu ya Shisha Kibondo buri kwezi mu gihe k’imyaka 3 ndetse agakurikiranwa.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Murara mu Murenge wa Rubavu, Nakure Françoise avuga ko iyi gahunda ari iyo kurwanya imirire mibi ituma abana bagwingira, kandi ngo iziye igihe kuko izatuma ikibazo gikemuka burundu.

Ati: “Umugore uri mu kiciro cya mbere azajya ahabwa ifu y’igikoma imufasha kugira ngo umwana atwite azakure neza ahabwe n’amafaranga 7500 buri kwezi kugeza umwana yujuje amezi 24, kuko turi mu ba mbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye. Iyi gahunda izatangira kuva tariki 15 z’uku kwezi ndasaba abayobozi b’utugari kuba batugejejeho urutonde rw’ababyeyi bazafashwa”.

Akomeza asaba ababyeyi kubahiriza gahunda zo kuboneza urubyaro kuko iyi gahunda ireba umuryango nta bwo ari iya buri mwana babyaye ndetse ngo ubu bufasha nta bwo buje ngo bongere babyare uko bishakiye.

Ati: “Ababyeyi murasabwa kubahiriza gahunda yo kuboneza urubyaro, nta bwo mugiye gufashwa ngo mwongere umubare, ikindi uzajya abyara impanga n’iyo zaba 4 azajya ahabwa amafaranga 7500 ni amafaranga azatangwa ku muryango nta bwo ari kuri buri mwana”.

Ayinkamiye Jeannette umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu, ni umwe mu bishimiye iyi gahunda kuko ngo ije ari ingirakamaro kandi bayitezeho kubafasha kurwanya imirire mibi.

Ati: “Iyi gahunda ni ingirakamaro iziye igihe kuko wasangaga umugore uri muri kiriya kiciro nta bushobozi afite na buke ariko kuri ubu bigiye kurwanya imirire mibi, ndasaba ababyeyi bagenzi bange bari mu kiciro cya mbere kutumva ko boroherejwe kubyara cyane ahubwo bisubireho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, avuga ko iyi gahunda atari iyo gukangurira abagore kubyara cyane ahubwo ari ukurwanya ikibazo k’imirire mibi gitera abana kugwingira.

Ati: “Iyi gahunda nk’ubuyobozi bw’akarere twayifashe mu rwego rwo kurwanya ikibazo k’imirire mibi kuko byagaragaye ko umubare munini w’abana uhura n’ikibazo mu minsi 1000 umugore akimara gusama, nta bwo ari ukubashishikariza kubyara cyane ahubwo turanabakangurira kuboneza urubyaro kandi tugiye gushyiramo imbaraga”.

Akomeza avuga ko bashaka kuva mu mubare w’uturere tukiri inyuma, dufite umubare munini w’abana bagwingiye nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2015, aho uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twaje ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingira. Nyabihu yaje ku mwanya wa mbere na 59.0%, Ngororero iba iya kabiri na 55.5%, Karongi 49.1% na ho Rubavu iza ku mwanya wa kane na 46.3%, mu gihe mu Gihugu ari 38%.

Uwampayizina Marie Grace Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Ifoto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.