Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Rubavu: Ubuziranenge mu mata buzatuma aborozi berekana ubunyamwuga

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 23-04-2019 saa 18:21:27
Abaveterineri basabwe gufasha abaturage kubona amata yujuje ubuziranenge mu rwego rwo gufasha aborozi kurushaho kunguka bitewe n’umwuga biyemeje

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burasaba Abaganga b’amatungo (abaveterineri) gufasha abaturage kubona amata yujuje ubuziranenge afite isuku.

Ubuyobozi bw’akarere ubwo bwakoranaga inama n’abafite aho bahuriye n’ubworozi n’ubuhinzi bagaragaje ko ibijyanye no guharanira kuzamura urwego rw’amata akava yose mu kiciro bita Grade 2 yose akajya muri Grade 1 bishoboka kandi bidasaba ibijyanye n’ibyo kurya gusa ahubwo ari isuku izagerwaho binyuze mu bukangurambaga.

Dr. Ntegeyibizaza Samson, Umuyobozi Ushinzwe zone ya Gishwati mu Kigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB avuga ko hari ingamba zagiye zifatwa zigamije gukura amata mu kiciro cya kabiri (grade 2) bafatanyije n’abafite aho abahuriye n’ubworozi bose ndetse ngo RAB yafashe ingamba zo gushaka uburyo amata yose yaba mu kiciro cyo hejuru (grade1).
Yagize ati: “Ubundi iyi ni yo ntego dufite dutoza aborozi bacu, RAB yigisha aborozi uburyo buboneye bwo kubona amata meza cyane, yabikika igihe kirekire, ibyo turi kubigisha harimo ibijyanye n’isuku y’inka, umukamyi n’ibikoresho hamwe no kurinda indwara cyane cyane Ifumbi y’amabere.”

Akomeza agira ati: “Gahunda zikemura ibi bibazo RAB izimazemo iminsi kandi iracyakomeza, ku buryo amata twita aya grade 2 yari imaze kugabanuka. Kuri ibyo hiyongeraho n’ibikoresho binyuranye bidufasha gupima ubuziranenge biri ku makusanyirizo (MCC: milk collection center) kandi bizwi muri RAB.”

Uretse ibyo, ngo hari ibindi bibazo bituma amata atakaza umwimerere wo kuba mu kiciro cya mbere akajya munsi yayo ndetse akaba yapfa burundu harimo nko gutinda kugera ku ikusanyirizo MCC aho akonjesherezwa kubera ikibazo k’imihanda n’ibindi.

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu avuga ko gushyira amata yose mu kiciro cya mbere bishoboka aho asaba abaveterineri bose kubigira ibyabo.

Agira ati: “Ba veterineri barasabwa gutangiza ubukangurambaga kandi bakamanuka bakegera abaturage byanze bikunze amata yose akwiye kuba mu kiciro cya mbere (grade 1). Ndasaba ko bishyirwamo imbaraga kuko bisaba isuku n’izindi ngamba zimakaza isuku nta bwo bireba ubwatsi inka yariye nkuko mbere twabikekaga kandi twamaze kubona ko bishoboka, abafatanyabikorwa, aborozi, abaveterineri turasaba ko bafatanya kugira ngo bongere umusaruro n’ubwiza bw’amata.”

Manishimwe Emmanuel, umwe mu borozi avuga ko bahuye n’ibihombo byinshi cyane bitewe n’uko amata yabo basanze afite isuku nke banga kuyafata.

Yagize ati: “Byadusigiye isomo rikomeye cyane turi kugenda dushaka amasomo y’uko twakwita ku mukamo kandi turishimira kuba twijejwe n’uruganda rwakira umukamo no kutwoherereza inzobere, biradufasha cyane biturinda ibindi bihombo”.

Bazimaziki Jacques, umwe mu baveterineri bakorera mu karere ka Rubavu yemeza ko bagiye gufatanya n’aborozi mu gushaka uburyo amata yose yabarizwa mu kiciro cya mbere.

Agira ati; “Natwe dukoranye na bo, amata akajya mu kiciro cya mbere byadufasha kuko baba bari kunguka cyane ko amata ari mu cya kabiri usanga afite ibibazo byinshi cyane, tugiye gufatanya kunoza isuku, tubegera, tubagira inama ariko na bo dusaba abafite ibibazo kutugana tukareba uko twafatanya.”

Abaveterineri basabwe gufasha abaturage kubona amata yujuje ubuziranenge mu rwego rwo gufasha aborozi kurushaho kunguka bitewe n’umwuga biyemeje

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.