Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Rubavu: Ubuyobozi bwahagurukiye ikibazo cy’inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 26-03-2019 saa 08:57:05
Uwampayizina M Grace umuyobozi w'akarere Rubavu yemeza ko bagiye gufata ingamba ku nda ziterwa abangavu(Ifoto Iyaremye Y)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko bwahagurukiye ikibazo cyo guterwa inda kw’abangavu gikomeje gufata indi ntera ndetse kikaba kibangamiye iterambere.

Ubuyobozi buremeza ko mu myaka 3 gusa abakobwa bagera kuri 373 basambanyijwe ku ngufu baterwa inda muri aka Karere gaherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’akarere Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza Uwampayizina Marie Grace aganira na bamwe bafite aho bahuriye no kurengera umwana zitegurwa n’umuryango Hope and Homes for Children ugamije kwita ku mwana akarererwa mu muryango yagarutse buremere bw’ikibazo, yagaragaje ko ari ikibazo kuba abakobwa basambanywa ku ngufu, asanga iki ari ikibazo kitagomba kwihanganirwa, mu gihe ababikoze baba bigaramiye.

Agira ati: “Turifuza ko ubu buryo bwashirwamo imbaraga kugira abakora ibikorwa byo gusambanya abangavu bakabatera inda bagatuma bangirika ari nako babaho nabi bajya bakurikiranwa, ibipimo bikorwe kugira bifashe ubutabera, ariko ingamba zihere mu muryango kuko niho byose bihera, uburere bwose ni ho buhera, abana bagomba kuganirizwa n’ababyeyi bakabaha amakuru ahagije aho kugira ngo bazajye gushaka amakuru kandi natwe twarahagurutse mu bukangurambaga no kureba uburyo uwahohotewe yakoroherezwa.”

Bamwe mu baturage bavuga ko hari ubwo umuhungu ateye inda umwangavu ariko kugira ngo abyemere bikaba ingorabahizi, ingaruka zigasigarana uyu mwana w’umukobwa ndetse n’umuryango akomokamo, nyamuhungu yigaramiye

Nyiraneza Jeanne umwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Rugerero aragira ati, “Abasore basigaye badutera utwatsi da, ugasanga ibibazo ni byinshi twe dushaka ko abadutera inda bakatwihakana, Leta yajya iza ikabapima amaraso, umwana iyo abonye ise hari ikindi kibazo, kuko kugutera ikibazo akidegembya biratubanyamira kuko hari n’abajya muri Congo bakazagaruka byararangiye umwana yakuze.”

Bamurange Juliene ni umwe mu babyeyi, yemeza ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana bigomba kwimakazwa kuko bimurinda gushakisha inama ahatizewe.

Agira ati, “Umubyeyi ataganirije umwana we harimo ingaruka nyinshi cyane, hari igihe agisha inama undi mugenzi we akamushuka amubwira ibitari byo ku bijyane n’imihandagurikire y’ubuzima bwe, hari n’umubwira ibintu bituma amwiyegereza kurushaho, nk’urugero akamubwira ati kugira ngo ukire ibishishi mu maso nuko uzakora imibonano mpuzabitsinagukora, ababyeyi cyane cyane nibo bakwiye gufata iya mbere kugira ngo bamenye imikurire y’abana babo, ndetse usibye no kuba umubyeyi agomba kuba inshuti y’umwana we.”

Iki kibazo cy’abana baterwa inda zitateguwe uretse ingaruka zirimo gutereranwa mu miryango, abenshi muribo ngo no kugana ishuri birangiria aho gusa ubuyobozi ngo bugiye kubihagurukira.

Uwampayizina M Grace umuyobozi w’akarere Rubavu yemeza ko bagiye gufata ingamba ku nda ziterwa abangavu(Ifoto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.