Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Rubavu: Ubukerarugendo bugiye gushorwamo miliyari 28

Yanditswe na admin

Ku ya 20-11-2017 saa 10:33:31
Mu bikorwa bizakorwa harimo no gutunganya inkengero z'Ikiyaga cya Kivu

Urwego rw’ ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu bugiye gushorwamo amafaranga arenga miliyari 28, hatunganywa ibikorwa bitandukanye, bikarushaho kwinjiza amafaranga  bikazamura ubukungu.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu Habyalimana Gilbert avuga ko bagiye gushyira ingufu mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo muri kariya karere kubera umwihariko wako n’amahirwe gafite kubera ko  kari ku mupaka.

Mu bikorwa bizakorwa harimo no gutunganya inkengero z’Ikiyaga cya Kivu

Yagize ati:”Tugiye kubyaza umusaruro amahirwe dufite yo kuba dufite byinshi bikurura ba mukerarugendo bikadufasha kugira umugi ugendwa cyane, aka karere gafite amahirwe menshi kihariye akwiye kubyazwa umusaruro akinjiza mu buryo bwisumbuyeho kandi birashoboka tuzabigeraho dufatanyije ubuyobozi n’abaturage.”

Kalisa Roger umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange avuga ko muri gahunda Akarere kihaye ikanemezwa n’Inama Njyanama harimo kuzamura ubukerarugendo.

Agira ati “Ku bijyanye no gutunganya ibikorwa bizamura ubukerarugendo muri aka karere gakunda kwakira ba mukerarugendo benshi kubera ibyiza nyaburanga biharangwa,  twateganyije kuzashoramo amafaranga agera kuri 28.650.000.000 hagamijwe kurushaho gufasha abantu bakunze gusura.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa harimo gutunganya neza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hashyirwaho umucanga ugezweho bikazatwara arenga miliyari 8, gutunganya neza no kuryoshya umusozi wa Rubavu n’indi misozi isurwa, kubaka hoteli ku mashyuza ndetse no kubaka hoteli 2 z’inyenyeri 5 ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Mu mwaka wa 2016,  Akarere kasuwe n’abantu batandukanye bagera ku bihumbi 456 kandi ko bakomeza kwiyongera kubera ibyiza byinshi baza baje gusura birimo Ikiyaga cya Kivu, amashyuza, imisozi, ubuvumo butandukanye n’ibindi.

Akarere ka Rubavu kari mu turere dufite imigi 6 yatoranyijwe ngo yunganire Kigali, aho Guverinoma y’u Rwanda izakoresha inguzanyo ya Banki y’Isi mu kuzamura iyi migi binazamura ubukungu muri rusange muri gahunda 2017 -2023.

IYAREMYE YVES

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.