Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Rubavu: Ubudozi bwamuteje imbere anabwigisha abandi 150

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 28-01-2019 saa 08:38:55
Bizimana Pascal witeje imbere binyuze mu budozi (Ifoto Iyaremye Y)

Bizimana Pascal wo mu Mujyi wa Rubavu, amaze imyaka igera kuri 6 akora ubudozi, ubu asigaye yigisha n’abandi kudoda ngo na bo biteze imbere.

Amaze kwigisha abagera ku 150 mu myaka amaze abikora.

Avuga ko abo yagiye yigisha bamaze kugera ku rwego rushimishije aho ngo abenshi bahita bafungura inzu zabo zidoda imyenda abandi bakibumbira mu makoperative kandi ngo bagera kure mu iterambere.

Bimwe mu byo avuga ubu budozi bwamugejejeho harimo kuba yaraguze ikibanza akubaka inzu ye, bimutungiye umuryango kandi abasha kuzigama, bimufasha kurihira abana be mu mashuri yigenga n’ibindi bikorwa yagiye ageraho.

Ati: “Uyu mwuga mu ishuri ni wo nakundaga cyane kurusha ibindi nkumva uzanamfasha kwibeshaho mu buzima bw’ahazaza, nahise ntangira kuwigisha mu mashuri atandukanye kandi nange mfite aho nkorera hange bwite, urebye maze kubyigisha abantu benshi cyane kandi mbona babayeho neza”.

Akomeza agira ati: “Maze kugera kuri byinshi mfite iwange, inzu ifite agaciro ka miriyoni zirenga 5 n’ibindi bibanza kandi ibyo nabigezeho kubera gukora cyane, ntacyo nshaka ngo nkibure byose biboneka biturutse muri aka kazi nkora, muri uyu mwuga nahisemo kandi nishimira iterambere abanyuze imbere bamaze kugeraho.”

Uhawikuzo Zaudjia ni umwe mu bakobwa yigishije kudoda, yemeza ko nyuma yo kwiga uyu mwuga amaze gutangiza inzu ye idoda muri Mbugangari kandi abayeho neza.

Ati: “Nize ubudozi umwarimu yaranyigishije ndabifata kuko nabikundaga, kuri ubu natangije inzu ngura imashini ku buryo ndoda nkabona amafaranga yo kwifashisha kandi mfite ikizere ko nzatera imbere kuko ababigize umwuga bakarangwa n’ubunyangamugayo bageze kure biteza imbere”.

Zimwe mu nama Bizimana Pascal agira urubyiruko ni ukugana umwuga bakihugura bakiteza imbere. Ati: “Ndasaba urubyiruko kwiga umwuga kandi bamara kuwiga bakagira ubunyangamugayo, mu mwuga wacu iyo ukora neza wizewe ni bwo ubona abakiriya benshi ugatera imbere mu buryo bwose bushoboka kandi birashoboka, abo nigishije iyo duhuye nkomeza kubagira inama yo kugira umurava bagakora bizigamira kuko uwizigamiye agera kuri byinshi”.

Ashishikariza ababyeyi kudahatira abana babo kwiga ikintu runaka ahubwo bakabafasha guteza imbere ibyo bakunze kandi bumva bashaka gukora mu buzima bwabo bwa buri munsi. Asaba buri wese kujya agira amatsiko yo guhanga udushya kuko mu mwuga w’ubudozi bisaba gukora ubushakashatsi ukazana ibyo abandi batazi.

Bizimana Pascal witeje imbere binyuze mu budozi (Ifoto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.