Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Rubavu: The Same yakusanyirijwe inkunga y’ibihumbi 500

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 05-12-2018 saa 11:39:52
Munyagisenyi Serge wiyita Jay Luv (iburyo) na Imanizayo (Ibumoso) bari kumwe n'umwe mu babafasha kumenyekanisha ibikorwa

Itsinda rya The same  rigizwe n’abahanzi 2 ari bo Munyagisenyi Serge ukoresha amazina ya Jay Luv na Imanizayo Jean Marie Vianney ukoresha amazina ya Jay Farry mu muziki, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo Dede  bahuye n’abafana babo bita Abiru babashyikiriza inkunga y’amafaranga asaga ibihumbi 500 babahaye mu rwego rwo kubashyigikira.

Binyuze mu muhuro usanzwe utegurwa n’abafana b’iri tsinda bazwi ku izina ry’Abiru bagiye bitanga mu rwego rwo kubashyigikira ngo banabashimira kubera imbaraga bagenda bashyira mu muziki wabo kandi ngo bifuza ko ubuhanzi bwabo bwakomeza bugatera imbere, ndetse ngo umwaka utaha barifuza ko bazagaragara mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Niyigaba Prince umwe mu bafana b’iri tsinda yagize ati: “Turishimira urwego bagezeho, barakora cyane kandi natwe tubari inyuma ku bwacu twumva bagera kure hashoboka. Turabashimira n’ iyi ndirimbo Dede basohoye, natwe rero mu rwego rwo kubashyigikira twakusanyije amafaranga ibihumbi 500 agamije kubafasha gukomeza gutera intambwe.”

Munyagisenyi bita Jay Luv ashimira abafana babo ku bitekerezo baba bagize byo kubashyigikira ndetse akabizeza kuzakomeza kubashimisha no gukora cyane.

Ati: “Turashimira abakunzi bacu kubera ukuntu baba badushyigikiye mu bihangano byacu bigatuma bigera kure.”

Munyagisenyi Serge wiyita Jay Luv (iburyo) na Imanizayo (Ibumoso) bari kumwe n’umwe mu babafasha kumenyekanisha ibikorwa

Imanizayo bita mu muziki Jay Farry yemeza ko bahereye kuri iyi nkunga batewe biteguye gukora amashusho y’indirimbo yabo nshya Dede mu mpera z’uyu mwaka ndetse no gukora ibitaramo bitandukanye bibanda ku muziki w’umwimerere.

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.