Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Rubavu: Rwanda-RDC, ibyabangamiraga ubuhahirane byabonewe igisubizo

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Aug 13, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko isoko mpuzamahanga ryahubatswe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) rizakemura ibibazo byabangamiraga ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Iri ni isoko mpuzamahanga ryubatswe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rikaba ryitezweho guteza imbere ubuhahirane no gukumura akajagari mu bucuruzi (Foto Mukagahizi R.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iri soko ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri. Ubu buyobozi buvuga ko iri soko rizakemura ibibazo byabangamiraga ubuhahirane bw’abaturage bw’ibihugu byombi birimo akajagari katezaga umwanda mu mugi w’ikitegerezo, bigatanga isura mbi ku mujyi wa Rubavu ndetse bikabangamira urujya n’uruza.

Habyarimana Girbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yagize ati “Muri rusange nkuko ikerekezo k’igihugu kimeze ariko by’umwihariko uburyo Akarere ka Rubavu gateye, icyo twifuza ni uko Akarere ka Rubavu kaba koko irembo ry’ubucuruzi buhamye ariko kakaba n’irembo ry’ubukerarugendo”.

Akomeza agira ati “Ubu, abagomba kurikoreramo barahari barasabye ndetse hari n’amakoperative y’abishyize hamwe bose bagamije kugira ngo bazahakorere, igisigaye ni ukunoza uburyo bw’imikorere n’uburyo bizakorwa kugira ngo mu gihe gito ritangire gukora”.

Isoko mpuzamipaka rya Rubavu ryatangiye kubakwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016 -2017 ryubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ikigega gifasha ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba. Ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri.

Abaturage na bo bavuga ko iri soko rizakemura byinshi. Uwimbabazi Verediyana atuye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, avuga ko iri soko rije ari igisubizo ku baturage.

Yagize ati “Nkatwe dukora ubucuruzi butandukanye ku mupaka muto uzwi nka petite barriere, tugiye gutandukana n’ubucuruzi bw’akajagari kuko bwadutezaga ingaruka zitandukanye n’igihombo”.

Nshimiye Emmanuel, umucuruzi mu karere ka Rubavu, na we avuga ko isoko mpuzamipaka rya Rubavu aryitezeho kumuteza imbere no kumurinda ubucuruzi butemewe.

Yagize ati “Ni igisubizo cyane kuko ubucuruzi bwambukiranya imipaka usanga harimo akaduruvayo, bizadufasha cyane ndetse n’abaciriritse nibabonamo imyanya bizaba ari byiza. Iri soko ryari rikenewe kuko urebye hano habaga akajagari, rino soko rizadukemurira byinshi, kubera ko bose bazajya mu isoko bizaba byiza cyane, nkange ngize amahirwe nkabonamo umwanya byamfasha cyane kuko nirirwaga nzunguza ibintu mu muhanda. Tubona rizaduteza imbere kubera ko Abakongomani bazajya baza kurirema, birusheho kuduteza imbere”.

Umubare w’abaturage bakoresha umupaka munini n’umuto uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagera ku bihumbi 50 buri munsi.