Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rubavu: RRA irasaba abacuruzi guhangana n’ikibazo cya magendu

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 25-02-2019 saa 07:27:43
Abacuruzi b'i Rubavu basabwe kurwanya magendu

Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro, RRA, burashishikariza abacuruzi gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cya magendu bamenya ko zimunga ubukungu bw’igihugu ndetse bigatuma ibyari kugera ku banyarwanda bitabageraho nk’uko bikwiye.

Ubuyobozi bwa RRA buravuga ibi mu gihe bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko abakozi ba RRA babafata nk’abajyanama.

Komiseri wungirije wa RRA ushinzwe abasora bato n’abaciriritse, Dada Richard ubwo yari mu biganiro bigamije gukomeza kubashishikariza kwita ku musoro no gusora neza yabibukije ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cya magendu kuko imunga ubukungu bw’Igihugu.

Ashima intambwe abasora ba Rubavu batera ndetse n’imyumvire igenda ihinduka, anasaba ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’amagendu kikigaragara ku mipika kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.

Agira ati “Muri aka karere hari umupaka ukunze kunyuraho magendu nyinshi. Ndasaba abacuruzi muri ya mikoranire myiza dufitanye kugerageza kudufasha mu rugamba rwo kurwanya magendu kuko imunga ubukungu bw’igihugu. Hari abacuruzi benshi iyo tugiye mu mikwabu dusanga bafite ibicuruzwa bitanyuze mu nzira zemewe nta bwo bikwiye, birasaba ubufatanye mu kubirwanya kandi tuzabigeraho.”

Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Rubavu, bishimira imikorere n’imikoranire myiza bagirana na RRA. Mu biganiro byabahuje n’iki kigo, bigamije guhanahana amakuru mu buryo bwo gukora imenyekanishamusoro, bemeza ko ari inshingano zabo gusora kuko byubaka ubukungu bw’igihugu.

Kayiranga Vianney, umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, avuga ko mbere hari abacuruzi babonaga abakozi ba RRA, bakabahunga, ariko ubu ngo ntibakibihisha, ahubwo ko basigaye bababona nk’abajyanama babo muri uyu mwuga w’ubucuruzi.

Agira ati, “Kuri ubu imikorere yabaye myiza twakoraga tumeze nk’ababona abashinzwe imisoro baje tukanura kuko twakoreraga ku jisho. Kuri ubu byarahindutse tubafata nk’abajyanama bacu mu iterambere, turasabwa guca ukubiri na magendu kandi natwe tugiye gushyiramo imbaraga bicike dutanga n’amakuru.”

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro, cyakanguriye aba bacuruzi kujya bakora imenyekanishamusoro ku gihe kandi batanga amakuru nyayo kuko bizabafasha kwirinda ibihano biteganywa n’amategeko.

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.