Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Rubavu : Polisi yashimiye kurwanya magendu irimo amavuta ya mukorogo

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 08-03-2019 saa 10:46:10
Polisi yasabye abacuruzi gucika kuri magendu (Ifoto Iyaremye Y.)

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Rubavu irashimira abaturage uruhare bagira mu gutanga amakuru ajyanye n’ubucuruzi bwa magendu, igasaba abacuruzi gucika kuri magendu kuko imunga ubukungu bw’igihugu.

Ibi Polisi yabigarutseho nyuma y’uko hagaragajwe ibicuruzwa bitandukanye byafashwe byarinjijwe mu buryo bwa magendu bifatiwe muri aka karere gahana imbibi n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibicuruzwa byafashwe bigizwe n’ibiro 146 by’imyenda ya caguwa, ibiro birenga 165 by’inkweto, amakarito abiri y’amavuta yo kwisiga ahindura uruhu azwi nka mukorogo, ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye byiganjemo umuceri n’amavuta yo guteka byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inkuru zabanje:

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba, CIP Gasasira Innocent, avuga ko ibi bicuruzwa byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, anabashimira ku ruhare rwabo mu guhangana n’ibyababangamira.

Agira ati : « Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu batandukanye bambukanye ibicuruzwa bya magendu bakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, natwe rero biri mu nshingano zacu twagombaga guhita dufata iya mbere mu kubishakisha bigafatwa. Ikindi hari hari n’andi makuru twahawe ko hari n’abandi bafite ibyo bari gucuruza byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ni ko guhita tugenda turabifata ».

CIP Gasasira avuga ko ibi bicuruzwa byahise bishyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) i Rubavu.

Akomeza avuga ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko imisoro iba inyerejwe ari yo igihugu gikoresha mu guteza imbere abaturage binyuze mu kubaka ibikorwa remezo.

Agira ati: “Magendu yangiza ubucuruzi kuko ibyinjijwe bitasoze ba nyira byo babigurisha ku giciro cyo hasi bigatuma abasoze batakaza isoko. Inadindiza kandi iterambere ry’inganda zo mu gihugu kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert aherutse kwemeza ko hari toni zisaga 150 za magendu ziri mu bubiko zafashwe nazo zigerageza kwambutsa mu buryo butemewe, asaba abacuruzi kubicikaho anashimira abaturage batanze amakuru.

Agira ati: “Magendu ni mbi cyane kuko imunga ubukungu bw’igihugu ikanahombya uwabyinjiyemo ndagira inama abacuruza magendu bose ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, abakora ubwo bucuruzi bakaba bakwiye kwirinda ingaruka zirimo igifungo, gufatira ibyo baba bafatanwe ndetse n’amande atari make agenwa n’amategeko.”

Nzeyimana Gerard umwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi yemeza ko na bo bari maso biyemeje kujya batanga amakuru ku bucuruzi bwa magendu.

Agira ati: “Nk’abaturage natwe uwo musoro baba bashaka guhombya igihugu tuba tuwukeneye kuko iyo ukoze ibikorwa bitandukanye biradufasha kuba twabona ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo kujya dutanga amakuru ku gihe.”

Ubuyobozi bwa Polisi busaba abacuruzi kumva ko magendu nta mumaro wayo bakazibukira kwishora muri ubu bucuruzi birinda ibihombo bashobora guhura na byo ari nako bahombya igihugu.

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.