Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Rubavu: Polisi yasabye abaturage guharanira kugira umudugudu utarangwamo icyaha

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya 24-05-2018 saa 10:30:50
DIGP Marizamunda Juvenal yasabye ubufatanye mu kugira umudugudu utarangwamo icyaha (Foto Iyaremye Y)

Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwasabye ubufatanye mu baturage mu rwego rwo guharanira ko bagira umudugudu utarangwamo icyaha na kimwe.

DIGP Marizamunda Juvenal yasabye ubufatanye mu kugira umudugudu utarangwamo icyaha (Foto Iyaremye Y)

Ubwo Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Marizamunda Juvenal yari mu karere ka Rubavu, yavuze ko ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizibanda ku midugudu itarangwamo icyaha, asaba ko abaturage bose baharanira kugira imidugudu itarangwamo icyaha kugira ngo nayo igezweho ibikorwa by’iterambere bikorwa muri iki cyumweru.

DIGP Marizamunda avuga ko muri iki cyumweru kizarangirana n’itariki ya 16 Kamena bizihiza isabukuru y’imyaka 18 Polisi imaze ishinzwe bazakora ibikorwa bitandukanye birimo no kubaka ibiro by’imidugudu itararanzwemo icyaha, bagashyiramo amashyanyarazi n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze.

Yagize ati «Ubufatanye hagati y’abaturage, n’inzego zitandukanye zikorera mu mudugudu ni rimwe mu mabanga akoreshwa kugira ngo umudugudu ugere ku ntego wihaye, harimo kubana hafi, gutangira amakuru ku gihe no kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ni byo bituma umudugudu ushobora kubaho utarangwamo n’icyaha, kandi ni ibintu byiza ko ababigezeho babishimirwa, ubufatanye ni ingenzi cyane”.

Murenzi Janvier, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagize ati «Kugira ngo umudugudu ugere ku rwego rwiza rwo kubaho utarangwa n’icyaha ubufatanye ni ngombwa kandi ni ingirakamaro mu bintu byose bigize ubuzima bw’abari mu mudugudu, kandi nyuma y’aho iyi gahunda ishyiriwemo imbaraga na Polisi bigiye gukangura abatari bake kandi bizagenda bitanga umusaruro ushimishije”.

Akomeza asaba abaturage kumenya ko ubufatanye ari umusingi w’ibintu byose ndetse ko ari na ryo shingiro ry’iterambere rirambye, ngo kuko abishyize hamwe bagafatanya bagera ku bintu byinshi.

Nsanzimana Jean Claude, umuturage utuye mu mudugudu w’Umurava, Akagari ka Kivumu mu murenge wa Gisenyi, yagize ati «Mu mudugudu wacu turagerageza n’ubwo ibyaha kubyirinda biba bitoroshye, ariko birashoboka iyo habayeho kuba buri wese yaba ijisho rya mugenzi we, ubonye umuntu utazi ugatanga amakuru bituma abanyabyaha bashobora kubasiga icyashya bacika mu mudugudu wanyu.

Ikindi amakuru yose iyo atangiwe ku gihe birafasha kandi tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo ubutaha tuzaze ku isonga”.

Muri iki gihe cyahariwe ibikorwa bya Polisi bigamije iterambere ku bufatanye n’abaturage hazakorwa ibikorwa byinshi bigamije gukomeza gufasha abaturage kugera ku iterambere.

 

Umwanditsi:

IYAREMYE YVES

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.