Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Rubavu: Nyundo: Amasibo yo mu mudugudu yatanze umusaruro ushimishije

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Jan 8, 2018

Mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu hagaragajwe ko amasibo yagiye atanga umusaruro mwinshi kandi ushimishije, aho yagiye ahindura byinshi nko kunoza isuku, gukumira amakimbirane n’ibindi.

Ni muri urwo rwego, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu bukangurira abaturage bose kurushaho kwibumbira mu masibo kuko abafasha kwiga byinshi no gukora gahunda zitandukanye zibafasha kuba bakwiteza imbere muri rusange.

Gahunda y’amasibo mu mudugudu igenda itanga umusaruro(foto Iyaremye Y)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo Tuyishime Jean Bosco aganira n’Imvaho Nshya, yavuze ko amasibo  yagiye atanga umusaruro, aho abasore n’inkumi, abakuze n’abakiri bato bahura bakaganira kuri gahunda zitandukanye zibafasha kuba bakwiteza imbere kandi bigenda bigerwaho.

Agira ati “Impamvu dushishikariza buri muturage wese gushyira imbaraga muri iyi gahunda, ni uko itanga umusaruro, ituma abaturage babona umwanya wo kuganirira hamwe ibibateza imbere, ibiteza imbere igihugu muri rusange ariko bihereyeho, ituma bimwe mu bibazo bari bafitanye babona uburyo bwo kubicoca bikava mu nzira, ikindi ni umwanya mwiza wo kubona uburyo bwo kubakangurira gahunda nyinshi zihari zigamije kubateza imbere kandi bigenda bikorwa.”

Akomeza avuga ko kuri ubu hagenda hakorwa ubukagurambaga mu midugudu yose kugira ngo iyi gahunda y’amasibo mu mudugudu igende yitabirwa kuko nabo yaborohereje mu kubona neza abaturage ngo babakangurire ibikorwa bitandukanye bibazamura, kandi ngo iyo bahuye hari ubwo bafata ikibazo runaka bakagikemura bidasabye abaterankunga.

Nyirarukundo Justine, umwe mu baturage batuye mu murenge wa Nyundo yagize ati: “Iyo duhuriye mu itorero ry’umudugudu tugakora amasibo twigiramo byinshi birimo indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, uba ari umwanya mwiza wo kuganirira hamwe kuri gahunda zitandukanye zigamije kuduteza imbere kandi tuboneraho umwanya wo kuba twakwigira hamwe ikintu kitubangamiye tukagifatira umwanzuro kandi bigenda neza.”

Uyu muturage n’abandi bakomeza bakangurira abandi bagenzi babo kujya bashyira imbaraga muri izi gahunda kuko zituma bamenya byinshi bigamije kubateza imbere, kandi bikaba bibafasha kuba bakora amatsinda agamije kubafasha kuba bakwishakamo ibisubizo birambye bafatanyije.