Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Rubavu: Minisiteri y’uburezi  yatashye ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 36

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 09-02-2018 saa 06:55:20
Munyakazi Isaac, Umunyamabanga muri MINEDUC, ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye (hagati), Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyararimana Gilbert (iburyo) na Sinior Superitendent, Umuyobozi wa Polisi i Rubavu

Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu yatashye ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 36 byuzuye muri aka karere, bikaba byaratwaye miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga muri MINEDUC, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (hagati), Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyararimana Gilbert (iburyo) na Sinior Superitendent, Umuyobozi wa Polisi i Rubavu

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac, ngo kubaka ibyumba by’amashuri muri aka karere biri muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri n’ik’ibyumba byari bishaje.

Mu muhango wo gutaha ibi byumba wabereye mu ishuri ribanza rya Rambo, riherereye mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, Munyakazi yavuze ko ibi byumba byubatswe ku bufatanye n’inzego zinyuranye, ubu bufatanye bukaba bwaragize uruhare mu gukoresha  amafaranga make mu myubakire y’ibi byumba by’amashuri.

Ati “Ibi byumba byubatswe ku bufatanye bwa benshi, ababyeyi, ingabo na Polisi ndetse na Minisiteri y’Uburezi, byatumye igiciro cy’amafaranga byagombaga gutwara mu gihe byubatswe na ba rwiyemezamirimo kigabanuka, ayo byatwaye akaba ari icya kabiri cy’ayagombaga gukoreshwa.”

Munyakazi yavuze ko ibi byose birimo gukorwa mu rwego rwo kugera ku burezi bufite ireme no kugabanya ubucucike bwagaragaye mu mashuri abanza cyane cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, mu ijambo rye yabanje gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho uburezi kuri bose, mu gihe mu myaka yashize hari Abanyarwanda batashoboraga kwiga, cyane cyane abo mu miryango ikennye.

Yagize ati “Mu myaka yashize abana bavuka mu miryango ikennye ntibigaga, ariko ubu abana bose bari mu ishuri, ndashimira Perezida wa Repubulika wazanye uburezi kuri bose, abana bose b’u Rwanda bagahabwa amahirwe yo kwiga nta we usigaye inyuma.”

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abana gushyira imbaraga mu kwiga kugira ngo badapfusha ubusa ibyiza bagejejweho, ahubwo ngo babibyaze umusaruro.

Ati “Bana rero mugire uruhare mu gukunda ishuri, nihagira umubyeyi ushaka kubasibya ishuri ngo mumukorere imirimo muzabibwire umuyobozi w’umudugudu, gusa na none mugomba kubaha ababyeyi mugakora icyo babasaba, ariko cyaba kigamije kubatesha ishuri mukabibwira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Yakomoje ku biyobyabwenge mu rubyiruko, asaba abana b’i Rambo kubyirinda no kugaragaza aho babibonye, bagatungira urutoki abarezi babo nabo ayo makuru bakayageza ku bashinzwe umutekeno.

Ababyeyi nabo yabasabye kugira igitsure ku bana, gutanga uburere bwuje umuco nyarwanda, anashimangira ko ababyeyi bagomba gukurikirana neza bakamenya ko abana bajya ku ishuri kandi bakagerayo ntibakatire mu nzira.”

Ababyeyi bishimiye ko iri shuri ryongerewe imbyumba by’amashuri, bavuga ko bizafasha abana babo kwiga neza no gutsinda, bagashima Leta y’u Rwanda ikomeje kuzamura uburezi no gushakira abana uburyo bwiza bwo kwiga batavunitse bakora ingendo bajya kwiga kure.

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.