Rubavu: MIDIMAR yagobotse abanyeshuri 249 bo ku Nyundo basizwe iheruheru n’ibiza

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Mar 6, 2018

Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, yashyikirije abanyeshuri 249 ibikoresho byiganjemo iby’isuku byo kuba bifashisha, nyuma y’iminsi mike batewe n’imivu y’amazi ikabangiriza ibyo bari basanzwe bakoresha.

Minisitiri De Bonheur ashyikiriza umwe mu banyeshuri ibikoresho by’ibanze (Foto Iyaremye Y)

Aba banyeshuri bagobotswe na MIDIMAR ni bamwe mu bangirijwe n’imvura idasanzwe yasenyeye imiryango irenga 26, ikanakura mu byabo abasaga 900, ubu bakaba bacumbikiwe n’abataragezweho n’ibi biza.

Minisitiri De Bonheur Jeanne d’Arc, ashyikiriza abanyeshuri ibi bikoresho by’ibanze byatwaye amafaranga asaga miliyoni 4, yabasabye gukomeza kwihangana, abizeza ko bazakomeza kwitabwaho mu buryo bushoboka.

Yagize ati:”Turashima ko nta wahaburiye  ubuzima kubera ibi biza ariko ibyo mwari mufite haba mu mashuri, aho murara n’aho mutegurira ibintu byinshi hari ibyangiritse, ibi tubahaye ni ubutabazi bw’ibanze ariko tuzakomeza kureba ko mwakomeza mugafashwa ibintu bikajya ku murongo.

Ibi nta bwo tuzabikora twenyine harimo n’uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye, mukomeze mwite ku isuku cyane ko ibikoresho byinshi twabazaniye nk’abanyeshuri byiganjemo iby’isuku.”

Yakomeje agira ati:“Turakora uko dushoboye ariko banyeshuri mufite intego yo kwiga mukomeze mugire umurava mugendeye ku ntumbero mufite n’icyo mushaka kugeraho, ibiza biratungurana nta kundi natwe tugiye gukomeza gukora ibikorwa byo gukumira.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse, yagize ati “Iyi ntara iri mu bice bigusha imvura nyinshi, ibiza byaje byatewe n’imvura nyinshi, gahunda zihari nta zindi ni ugukumira.

Hari ibikorwa byatangiye gukorwa harimo kuba hamaze gukorwa ha 400 z’amaterasi. Gusa si aho bikwiye guhagararira kuko nyuma y’amaterasi hari ibindi bisabwa abaturage natwe dufatanyije.”

Yakomeje agira ati “Iyo isuri igeze hagati y’amazu bifata indi ntera ku buryo ari ugushyiraho amateme aho umugezi unyura, kuko si ubwa mbere umugezi wa Sebeya wangirije abaturage, mu gushaka umuti urambye twakoze ikipe igamije kwiga ku kwita ku byakorwa ku buryo habaho uburyo burambye bwo gukomeza kurinda abaturage guhura n’ibibazo bitandukanye by’ibiza.”

Ishimwe Eric, umwe mu banyeshuri biga mu ishuri ry’ubuhanzi n’ubugeni rya Nyundo, yagize ati:“Turashima Minisiteri yadutabaye ikaba iduhaye ibikoresho by’ibanze, imvura yaraje ibyacu byose irabijyana, twari duhangayitse cyane ariko ibyo duhawe bigiye kutumaza kabiri gusa tunasaba ko hagira igikorwa ntibizasubire. ”

Mu bikoresho aba banyeshuri bahawe harimo ibiringiti, ibikoresho by’isuku, amakayi, n’ibindi byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga  y’u Rwanda 4,350,000.