Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Rubavu: Inka 834 zizahabwa abatishoboye muri 2018/2019

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Sep 10, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko gahunda ya Girinka Munyarwanda ikomeje gushinga imizi mu karere aho inka 834 zizatangwa ku miryango itishoboye mu rwego rwo gukomeza kubafasha guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yafashije abaturage kwiteza imbere

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko kuva iyi gahunda yatangira Inka zimaze gutangwa ari 4367 kongeraho  inka 2463 zimaze kwiturwa zose hamwe zikaba inka 6830 utabariyemo izizatangwa uyu mwaka wa 2018/2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko iyi gahunda igenda itera imbere ifasha abahawe inka muri gahunda ya Girinka yabavanye mu bukene ikabafasha guhindura imirire, aho babona amata agakemura ikibazo k’indwara zashoboraga kuba zaturuka ku mirire itanoze, ndetse ngo bibafasha kuba babona ifumbire bafumbiza imirima yabo.

Aragira ati “Turashima uburyo abaturage bagiye borozwa biteje imbere babikesha gahunda ya Girinka Munyarwanda, byarabafashije cyane kuko bafite aho bavuye naho bageze nk’ubu hari abo dufite bagenda baduha ubuhamya bw’ukuntu bavuye mu bukene bamwe biyubakiye inzu bameze neza, icyo tubasaba ni ukuzifata neza bakazirinda cyane ko natwe tuba tubari hafi nta kubatererana.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda akarere kahigiye kuzoroza imiryango 834, kandi ngo igikorwa kizagenda neza kubera imbaraga zikomeje gushyirwamo.

Bamwe mu baturage  batuye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu bashima Leta y’Ubumwe yashyizeho iyi gahunda yatumye bajya mu rwego rw’abatunzi cyane ko hari abivugira ko yatumye bubaka inzu zigezweho kuva aho bayiherewe.

Mwiseneza Josephine umwe mu baturage batuye mu murenge wa Busasamana aragira ati: “Kuva aho mperewe iyi nka yarabyaye nditura maze kwitura ubugira kabiri imaze kubyara kane  kose ubwo ni izange n’izindi ebyiri namaze kwitura, yangiriye akamaro gakomeye kuko byatumye ngura imirima , mvugurura inzu yange imera neza, ibyo nakoze byose nabikomoye ku kuba mbona ifumbire imeze neza bakaza kuyigura indi nkayishyira mu murima wange w’ibirayi bikera neza.”

Akomeza avuga ko iyo yihaye gahunda abasha kuyigeraho kubera afite inka zimuha umusaruro ugaragara kandi umeze neza ari naho ahera ashimira Leta y’Ubumwe yashyizeho iyi gahunda.