Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rubavu: Ingabo zubakiye abaturage ikiraro cyuzuye gitwaye asaga Miliyoni 12

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya 22-01-2018 saa 07:41:47
Abaturage bishimira ikiraro bubakiwe n'Ingabo z'igihugu (Foto Iyaremye Y)

Abaturage batuye mu kagali ka Bisizi, Umurenge wa Nyakiliba bishimiye ko Ingabo z’igihugu zabubakiye ikiraro cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 12.

Bamwe muri aba baturage bakaba biteze ko iki kiraro kigiye kubafasha mu kunoza ubuhahirane no kubakura mu bwigunge.

Abaturage batuye muri aga kace bavuga ko iki kiraro cyubatse ku muhanda uhuza imwe mu mirenge ifatwa nk’ikigega cy’Akarere ka Rubavu ndetse n’Igihugu kuko yeramo imyaka cyane irimo ibigori, ibirayi, urutoki, ibitunguru, karoti n’ibindi.

Bemeza ako iki kiraro kitarubakwa aha hantu uretse kubateza isuri mu gihe k’imvura, ubuhahirane no kugeza imyaka yabo ku isoko byari ingorabahizi zikomeye kuko bamwe bararaga nzira, imvura yagwa abanyeshuri bagasiba ishuri.

Nkurunziza Jacques umwe mu baturage batuye muri aka gace avuga ko kuri ubu bari mu nyungu bitewe no kubakirwa iki kiraro nabo bagizemo uruhare aho kuri ubu ingendo zigiye kujya zikorwa zidakomwe mu nkokora.

Yagize ati “Iki kiraro kuri ubu kiranyurwaho n’imodoka kandi mbere ubwo cyari cyarasenyutse n’igihe cyari gihari ariko kidakomeye wasangaga nta modoka iremereye yahanyura kubera gutinya ko yagwamo, iyo urebye usanga umusaruro uva muri Bugeshi, Busasamana, Kanzenze n’ahandi ari hano hafi unyura ngo ujyanwe mu isoko rya Mahoko.”

Col James Gakuba uhagarariye Ingabo mu karere ka Rubavu na Nyabihu, wari uhagarariye ibikorwa byakozwe n’Ingabo z’Igihugu zikorera mu ntara y’Iburengerazuba muri batayo ya 73 avuga ko bubatse iki kiraro mu rwego rwo gufasha abaturage kunoza imihahirane n’imigendere muri aka gace.

Yagize ati:“Iki kiraro cyabatswe dufatanyije n’abaturage ni umusanzu dusanzwe dutanga ngo abaturage barusheho kubaho neza, turabasaba kugikoresha neza bakibyaza umusaruro, twashatse kubakiza isuri yakundaga kubatera ikuzuza umugezi abaturage bakabura aho banyura ugasanga bari mu bihombo kandi bizakomeza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yagize Ati: “Abaturage bakorewe ikiraro basabwe kukibyaza umusaruro bakarushaho gukora baharanira kwiteza imbere, ni amahirwe kugira Ingabo nk’izo dufite ziharanira guteza imbere Abanyarwanda bose.”

Uyu mushinga wakozwe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu warangiye utwaye asaga miliyoni 12480000 aho kitezweho kuzamura ubukungu.

 

 

Umwanditsi:

IYAREMYE YVES

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.