Rubavu: Imyidagaduro yakorerwaga imbere y’Urwibutso rwa Nyundo yahagaritswe

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 10-05-2019 saa 18:06:38
Ku Rwibutso rwa Nyundo abarokotse barishimira ko mu minsi 100 nta myidagaduro izongera kuhabera(Ifoto Iyaremye Y)

Ibikorwa by’imyidagaduro byakorerwaga imbere y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu byahagaritswe muri iki gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka.

Ni nyuma y’aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mukabaramba Alvera asuye urwo rwibutso agasaba ko kwibuka bitabangamirwa n’imyidagaduro ibera ku kibuga kiri hafi y’urwibutso.

Dr Mukabaramba yasuye uru rwibutso mu kwezi gushize, nyuma y’aho Abadepite na bo bahasuye, bakagaragarizwa ikibazo cy’ibikorwa byo kwibuka bikomwa mu nkokora n’abidagadura hafi aho.

Dr Mukabaramba yasuye uru rwubutso ari kumwe n’intumwa zihagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Ibuka, Akarere ka Rubavu n’izindi nzego, banzura ko imyidagaduro ibera hamwe n’urwibutso ihagarikwa mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati, ”Imikino, kwidagadura hano mu gihe cy’iminsi 100 twemeje ko bigomba guhagarara kugira ngo uwibuka bitekumubangamira kandi iyo urebye usanga ikibuga gifatanye neza n’uruzitiro, rw’urwibutso ni ibintu usanga bitajyanye, ubutaka urwibutso rwubatswemo bwatanzwe na diyosezi kandi rwasanze n’ibyo bigo bihari, mu minsi 100 ibyo twemeje bigomba gukurikizwa.”

Ni umwanzuro washimishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bavuga ko ibyo bidahagije, bakifuza ko ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro byahagarikwa igihe cyose kuko kwibuka bitarangirana n’iriya minsi 100.

Urwibutso rwa Nyundo rwubatse ku butaka bugari bwa Kiliziya Gatolika, imbere yarwo hari ikibuga cy’umupira w’amaguru gikinirwamo ndetse kikaberamo n’ibirori bitandukanye.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ibyo bikorwa bikorerwa hafi aho bidahesha icyubahiro imibiri y’abantu babo baruhukiye muri urwo rwibutso.

Kayishema Peter umwe mu barokotse aragira ati, “Twe buri gihe turibuka abacu si iminsi 100 gusa, nubwo twifuza ko ibikorwa by’imyidagaduro byahagarara burundu kuri iki kibuga ntitwabura kwishimira ko mu minsi 100 noneho bitazongera kuhabera ni umwanzuro watunyuze.”

Kabanda Innocent, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu aragira ati, “Umwanzuro wo guhagarika imyidagaduro mu kibuga cyegereye urwibutso rwa Nyundo twarawishimiye nk’abarokotse kuko byongerera agaciro abacu twibuka; icyo dusaba nuko buri wese yabyumva kandi bigashyirwa mu bikorwa, tuzakomeza kubikurikirana natwe.”

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet avuga ko iki kibuga ari cyo abanyeshuri n’abaturage bakundaga kwifashisha mu bikorwa by’imyidagaduro, ariko ngo bari kuganira n’ubuyobozi kugira ngo barebe uburyo kimwe kitabangamira ikindi.

Agira ati, ”Igihari ni ukuganira n’inzego zose ku buryo ibikorwa byakorerwaga aha bitagira icyo bigangamira, mu minsi 100 nta myidagaduro izongera kurangwa kuri iki kibuga ni umwanzuro wafashwe kandi bigomba kubahirizwa.”

Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga igihumbi, ni yo iruhukiye muri uwo Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo, imyinshi muri yo ni iy’Abatutsi biciwe mu Ngoro ya Kiliziya Paruwasi ya Nyundo no mu nkengero zayo.

Mbere imibiri yari muri Kiliziya ya Nyundo, Diyosezi ya Nyundo iza gusabwa gutanga ubutaka bw’ahajya urwibutso mu gusigasira amateka, diyosezi ibaha hariya haturanye n’ikibuga cy’umupira.

Ku Rwibutso rwa Nyundo abarokotse barishimira ko mu minsi 100 nta myidagaduro izongera kuhabera(Ifoto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.