Rubavu: Imvura yasenye inzu zisaga 70, abaturage basabwa gukomeza ibisenge

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 28-03-2019 saa 11:45:26
Uwampayizina Marie Grace ari kumwe na bamwe mu bangirijwe n'ibiza (Ifoto Iyaremye Y)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage gukomeza ibisenge no gufata ingamba zigamije guhangana n’Ibiza bikomeje kwibasira aka karere n’ibice bitandukanye by’igihugu.

Ni nyuma y’aho imvura isenye inzu zisaga 70 no kwangiza hegitari z’imyaka zigera kuri 30 by’umwihariko mu murenge wa Busasamana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, ari kumwe n’abafafanyabikorwa ndetse n’abayobozi b’ibanze basuye abaturage mu rwego rwo kubahumuriza babasaba gukomeza gufata ingamba kuko ngo imvura iracyahari kandi nyinshi.

Agira ati, “Imvura iri kugwa muri iyi minsi ni nyinshi cyakora abaturage bakurikira amakuru bari kuba baburiwe n’iteganyagihe basabwa gukurikira amakuru, ikindi barasabwa gukomeza gufata ingamba zitandukanye zigamije kubafasha guhangana n’ibi bibazo zirimo kuzirika ibisenge kuko biri kuguruka, kubaka inzu mu buryo bukomeye cyane ko iyo yoroshye amazi ashobora kuyitembana, guca imiferege n’imiringoti n’ibindi bitandukanye.”

Akomeza avuga ko abaturage baturiye imisozi mu mirenge itandukanye basabwa gutera ibiti bifata amazi bagakora n’imiringoti kugira ngo imvura mu gihe iramutse iguye idatwara imyaka yabo n’ibindi bitandukanye birimo ibikorwaremezo.

Agira ati, “Umwaka washize ni bwo habayeho ibiza bikomeye imvura yimura abantu n’ubu turacyari guhangana n’ingaruka twatewe n’ibyo biza, kuko byatembanye inzu z’abaturage. N’ubu byabaye, nubwo kuri ubu nta bahasize ubuzima, icyo dusaba abaturage by’umwihariko ni ukumenya ko bakwiye gufata ingamba dufatanyije tuzabigeraho ariko tugomba gukumura Ibiza, ntitube nyirabayazana.

Uyu muyobozi yungamo ko bagiye gukomeza ubukangurambaga ku kurwanya Ibiza kuko ibiza biterwa n’imvura ari bimwe mu bigenda bihombya igihugu kandi ko bafatanyije n’abaturage bazakomeza gushyiraho ingamba zigabanya ingaruka ziterwa n’ibiza kuko byo bidateguza ariko bikaba bikwiye kuza bisanga abaturage biteguye.

Nsekanabo Venant umwe mu baturage batuye mu kagari ka Makoro mu Murenge wa Busasamana, yemeza ko inzu ye yagurutse ndetse n’ibyari birimo bigatwarwa n’amazi kuri ubu ngo nta makiriro agashishikariza bagenzi be gufata ingamba bitazababera nk’uko nawe byamugendekeye.

Agira ati, “Twagiriwe inama ntitwabishiramo imbaraga none binsubije ku isuku, inzu yanjjye yari ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 15 none yagurutse n’ibindi bisubira hasi ni igihombo gikomeye nahuye nacyo, ndashishikariza abandi gufata ingamba atari ibyo byakomeza kuduhombya.”

Nubwo imvura yibasiriye umurenge wa Busasamana cyane umwaka washize hari yibasiye umurenge wa Kanama, Nyundo na Nyamyumba gusa abaturaga bakomeje gusabwa gufa ingamba zikumira.

Uwampayizina Marie Grace ari kumwe na bamwe mu bangirijwe n’ibiza (Ifoto Iyaremye Y)

 

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.