Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Rubavu: Hatashywe inzu y’ababyeyi izajya yakira abasaga 100

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya May 15, 2018

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yafunguye ku mugaragaro inzu y’ababyeyi mu bitaro bya Gisenyi,  mu karere ka Rubavu izajya yakira abasaga 100, asaba abaganga kuyitangiramo serivisi nziza bita ku babagana, anasaba  buri wese kuyifata neza.

Inzu ababyeyi babyariramo ( Foto Iyaremye Y.)

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba yavuze ko iyi nyubako itashywe ari igisubizo ku babyeyi bakirirwaga ahantu hatisanzuye, bigatuma bamwe batitabwaho nk’uko bikwiye, yemeza ko iyi gahunda yo gufasha ibitaro kubona aho bakirira ababyeyi  iri mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza.

Agira ati:”Iyi nzu igiye gufasha abagore n’abana, ije muri gahunda yo korohereza ababyeyi kubona serivisi inoze, mbere hari ikibazo aho bakirirwa ariko kigiye kuba amateka, bagiye kujya bakirwa mu buryo bwisanzuye, turasaba abaganga kwakira neza aba babyeyi no gukomeza kwitangira umurimo. ”

Bamwe mu babyeyi bakunze kugana ibitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu barishimira  iyi nyubako bubakiwe ishinzwe kwakira ababyeyi baje kubyara kuko ngo yaciye akajagari inatuma serivisi bazihabwa neza nk’uko bikwiye.

Mukeshimana Justine umwe mu babyeyi Imvaho Nshya yasanze ku bitaro bya Gisenyi yagiye kubyara, yavuze ko inyubako bakirirwagamo mbere zari zishaje kandi n’ibitanda bimaze igihe ubona byarashaje ariko mu nyubako nshya basigaye bakirirwamo ngo ukiyigeramo uhita ugira ikizere cyo kumererwa neza.

Agira ati: “Ubu dufite ubwisanzure cyane maze kubyarira mu bitaro bya Gisenyi inshuro zigera kuri 2, ariko nishimiye kwakirirwa muri iyi nyubako nshyashya imeze neza iyo ukihagera uhita ugira ikizere ko ubona serivisi nziza ubuzima bukagenda neza.”

Lt Dr Col Kanyankore William Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi avuga ko iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 100 bisanzuye ngo yujuje ibisabwa byose bishobora korohereza umubyeyi kuba yakwitabwaho nk’uko bikwiye,  aho yemeza ko mbere bari bafite ikibazo k’ibitanda byo kwakiriraho abarwayi bijyanye n’igihe.

Agira ati: “ Nubwo ibibazo bidakemukira rimwe,  iyi nyubako ikomeje kutwunganira mu kazi kacu ka buri munsi, ababyeyi iyo baje bafite uburyo bitabwaho,  bitandukanye nk’uko mbere byari bimeze, nta bwo bakivanga,  buri umwe aba ari ku gitanda ke yitabwaho, nta kubyigana cyangwa ngo abantu babe  benshi abe yanabura ubwinyagamburiro,  ni ibintu byo kwishimira.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abarwayi bifashisha iyi nyubako kugirira isuku aho barwariye, bakahitaho birinda ko hagenda hasaza ndetse no kutazanamo ibitemewe mu bitaro.