Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Rubavu: Haracyakenewe imfashanyigisho ijyanye n’integanyanyigisho nshya

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 07-02-2018 saa 07:48:31
Dr Gasingirwa Marie Christine, umuyobozi mukuru muri MINEDUC ushinzwe siyansi (uwa gatatu ibumoso) na Kayitesi Emerthe (ukurikiyeho), umuyobozi muri REB ushinzwe imibereho myiza y'abarimu 2

Abarezi baratangaza ko ikibazo bahura na cyo mu myigishirize yabo ari imfashanyigisho zidahagije zijyanye n’integanyanyigisho nshya, bagasaba ko babigezwaho kugira ngo babashe gukora neza umurimo wabo.

Dr Gasingirwa Marie Christine, umuyobozi mukuru muri MINEDUC ushinzwe siyansi (uwa gatatu ibumoso) na Kayitesi Emerthe (ukurikiyeho), umuyobozi muri REB ushinzwe imibereho myiza y’abarimu 2

Ibi ni ibitangazwa n’abarezi bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Kanama Catholique, mu karere ka Rubavu ubwo basurwaga n’itsinda rya Minisiteri y’Uburezi rigamije kugenzura urugero rw’ireme ry’uburezi mu mashuri n’imbogamizi zihari.

Umuyobozi w’ishuri mu Rwunge rw’amashuri rwa Kanama Catholique, Uzaribara Denis, yagaragaje imiterere y’uburezi muri iki kigo ayoboye n’imitsindire y’abanyeshuri, avuga ko mu myaka 3 ishize abanyeshuri bose batsinze ibizamini bya Leta mu byiciro binyuranye by’amashuri, ndetse muri uyu mwaka abanyeshuri bagera ku 126 bo mu kiciro cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 bakaba baratsinze neza banahabwa n’amabaruwa abajyana kwiga mu bigo bicumbikira abanyeshuri.

Ati “Mu by’ukuru ku bijyanye n’imitsindire y’abanyeshuri turagerageza, nta nyuguti ya U abanyeshuri bacu mu byiciro byose bigeze babona mu myaka 3 ishize, ndetse uyu mwaka twabonye abagera ku 126 bahawe amabaruwa abajyana kwiga mu bigo bibacumbikira.”

Avuga ko abarezi bafite ubumenyi bwo kwigisha amasomo bashinzwe kandi ko babikorana ubwitange buhanitse mu gushakashaka no kongera ubumenyi basanganywe.

Umwarimu wigisha isomo ry’amateka mu myaka ya 3,4,5 na 6, Nikobahoze Sylvere  na we yafashe ijambo agaragaza ko ibintu bigenda neza mu myigishirize yabo, ariko ko hakiri imbogamizi bahura nayo ijyanye n’imfashanyigisho z’ibitabo.

Yagize ati “Mu by’ukuri dufite ubumenyi mu masomo dutanga kandi dufite ubushake n’ubushobozi, ariko turahura n’ikibazo k’imfashanyigisho z’ibitabo zidahagije ngo tubashe guha abana imikoro, nta buryo na bumwe umwarimu yakoresha mu gutanga ubumenyi nta mfashanyigisho zihagije zihari kandi abanyeshuri baba bakeneye icyo bifashisha ngo bayikore.”

Avuga ko mu kwigisha bakoresha cyane uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutegura amasomo batanga ariko bikaba atari uburyo bwiza kuko bashobora kubaha ubumenyi burenze ubushobozi bwabo cyangwa se bakabaha uburi hasi bitewe n’uko nta mfashanyigisho ikubiyemo uburyo bwo gutanga isomo baba bafite kongeraho ko umunyeshuri aba adafite igitabo kimufasha gusubiramo no kumva bwa bumenyi yahawe.

Naho Musabyimana Fidel we wigisha isomo ry’ubutabire, avuga ko abigisha amasomo ya siyansi bahura n’ibibazo byo kutagira za laboratwari kandi bafite amashami ya siyansi.

Ati “Twe twigisha amasiyansi duhura n’imbogamizi zo kutagira laboratwari twigishirizamo abanyeshuri ibijyanye n’ubumenyingiro muri siyansi, dufite amashami ya siyansi yashyizweho na Minisiteri y’uburezi ariko nta laboratwari dufite.”

Avuga ko hari n’aho usanga inyubako za laboratwari zihari ariko nta bikoresho byayo bihari agasanga rero ari imbogamizi ku kugera ku ireme ry’uburezi.

Ku bijyanye n’ikibazo k’imfashanyigisho, Umugenzuzi muri Minisiteri y’Uburezi Habiryayo Athanase, yabibukije ko bafite ikoranabuhanga hafi ryabafasha gukora ubushakashatsi no kubona ibikubiye mu nteganyanyigisho nshya bakabasha kubitunganya mu buryo bwo kubyigisha abanyeshuri.

Ati “Ntimufite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugera ku makuru yose y’uburezi, ku nteganyanyigisho nshya no gukora ubushakashatsi? Mwakoresheje uburyo buhari kandi bubegereye mukigisha abana n’ibibura bikazabageraho vuba ariko amasomo arimo gukomeza.”

Ngirumpatse Philip na we ni umurezi, wagaragaje ikibazo k’ibikubiye mu masomo amwe n’amwe mu nteganyanyigisho nshya, avuga ko hari aho ubumenyi burenze ubushobozi bw’abanyeshuri ku buryo ubwo bumenyi budakwiye kuba buri mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati “Kwigisha umwana ikinyabutabire cya ‘Nitrogene’ ni ukumuha ubumenyi butari ku rwego rwe, ibyo ubundi byigishwa mu mashuri makuru, umwarimu abura uko abisobanurira umunyeshuri ngo abyumve kuko ari ubumenyi buhanitse”.

Dr Gasingirwa Christine uyoboye itsinda ry’ubugenzuzi mu Karere ka Rubavu yabwiye abarezi ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza intera bagezeho mu burezi n’ibibazo bahura nabyo mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.

Ati “Turi ahangaha kugira ngo dusase inzobe, tubwizanye ukuri ibijyanye n’uburezi n’imbogamizi zo kugera ku ireme ry’uburezi. Abarezi bari hano nibatubwire natwe tuje ngo dufatanye turebe uburyo twazamura uburezi bw’u Rwanda, twese rero biratureba kandi turi abafatanyabikorwa mu burezi.”

Dr Gasingirwa kandi yasabye abarezi guhora bihugura mu masomo bigisha, bakoresheje ikoranabuhanga ryabegereye, bityo bakagira ubumenyi buhambaye kugira ngo babashe kubugeza ku banyeshuri bwuzuye.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.