Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rubavu: Hakozwe imyitozo yo guhangana na Ebola

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 29-10-2018 saa 18:32:21
Aha hari mu gikorwa cy'umwitozo wo gusuzuma uketsweho ibimenyetso bya Ebola (Foto Iyaremye Y)

Minisiteri y’Ubuzima yatangije imyitozo yo guhangana n’icyorezo cya Ebola mu karere ka Rubavu, abaturage basabwa kwitwararika no kurushaho kunoza isuku.

Iyi myitozo yakorewe mu karere ka Rubavu gahana imbibi n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, cyagaragayemo icyo cyorezo, iyi myitozo ikaba yari igamije kwerekana uko abantu babigenza haramutse hagaragaye umuntu wafashwe na Ebola.

Lt. Col. Dr. Kanyankore William, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu, yasobanuye ko mu myitozo bakoze harimo ibyiciro bibiri, aho ikiciro cya mbere, umwitozo wa mbere wakorewe ku muntu waketsweho Ebola akigera ku mupaka, ikindi kiciro kikaba ari umuryango wavuye muri DRC nta burwayi bagakomerezwa bageze mu rugo.

Agira ati: “Umwitozo wa mbere twawukoreye ku muturage wari uvuye muri Kongo, bamupimye umuriro basanga arengeje 39.5 oC, ubwo nyuma arakirwa, ashyirwa ku ruhande, abaganga bashakisha amakuru banamubaza, bamenya aho yagenze hose, basanga ari Kongo, bahita bamujyana ku kigo gisuzuma ubwo burwayi ‘Ebola Treatment Center’ kubera umuriro, ikigo kuri ubu kiri mu murenge wa Rugerero.”

Ageze muri icyo kigo, baramwakira bakamupima mu buryo bwimbitse bareba ibimenyetso, bareba niba ari Ebola neza basanga atujuje ibisa na Ebola bakamusezerera.

Lt. Col. Dr. Kanyankore akomeza avuga ko undi mwitozo bawukoreye ku muryango ugizwe n’umugore n’umugabo bavuye muri Kongo nta kimenyetso na kimwe bagaragazaga ariko bamara iminsi nka 15 bagatangira kuremba aho bagira umuriro mwinshi.

Agira ati: “Hano umugabo yari yarembye ku buryo nyuma y’iminsi 3 ahita apfa naho umugore we nta bwo apfa, aravurwa agakira, ubundi bategereza ibimenyetso byose kuva ku minsi itatu kugera kuri 21, gusa buri ntambwe yose ikozwe dutera imiti”.

Aha hari mu gikorwa cy’umwitozo wo gusuzuma uketsweho ibimenyetso bya Ebola (Foto Iyaremye Y)

Muganga Lt. Col. Dr. Kanyankore avuga ko mu gushyingura uwishwe na Ebola bakurikiza metero eshatu kandi umuryango we uhabwa uburenganzira bwo kureba gusa ntushyingure mwene wabo wapfuye kandi abaganga bose bakora icyo gikorwa baba bakingiye n’imiti kandi iyo barangije gushyingura ibyakoreshejwe byose biratwikwa.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gisenyi yemeza ko kuri ubu biteguye guhangana na Ebola ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima aho kuri ubu bari bateganyije igikorwa gisa neza nuko baba barimo kwakira uwafashwe.

Avuga ko ikiba kigamijwe mu kwita ku murwayi ari ukurokora ubuzima bwe ariko barinda umuganga ko yakwandura.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane ubwo yari ahantu hatoranyijwe ku kwita ku muntu wese waketsweho n’icyorezo cya Ebola mu murenge wa Rugerero yemeje ko nubwo icyorezo cya Ebola kitaragera ku butaka bw’u Rwanda ariko cyagaragaye muri DRC kandi hahana imbibe n’igihugu cy’u Rwanda.

Yavuze ko kuri ubu nta muturage ukwiye kugira ubwoba kuko biteguye kuba bahangana nacyo, gusa asaba buri wese wambuka ajya mu kindi gihugu anyuze ku mupaka kujya amenya ko hari abashinzwe gupima akabegera kandi asaba buri wese guharanira kugira isuku muri byose.

Agira ati: “Abaganga bamaze gutegurwa ku buryo hagize ikigaragara baba biteguye guhangana n’iki cyorezo, abaturage ntibagire ngo hari igikuba cyacitse kuko ni umwitozo turi gukora nk’aho byabaye tugaragaza ubutabazi bwahita bukorwa kandi iyi myitozo izakorwa mu bitaro byose byegereye imipaka nkuko umwanzi adateguza niko natwe dugomba guhora twiteguye.”

Icyorezo cya Ebola cyatangiye kumvikana ku tariki ya mbere Kanama 2018 muri Kongo, nta bwo kiragera mu Rwanda gusa ngo ni uguhora biteguye.

Umuntu wagaragaje ibimenyetso by’icyorezo cya ebola, yitabwaho n’abaganga ku buryo bw’umwihariko (Foto Iyaremye Y.)

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.