Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Rubavu: Gukorera mu matsinda byatumye bahindura ikiciro cy’ubudehe

Yanditswe na admin

Ku ya 13-11-2017 saa 10:36:53
Abagore bavuga ko amatsinda yabafashije kumenya kwizigamira (Magarambe T)

Bamwe mu bagore bakorera mu matsinda y’abaturage agamije kwiteza imbere  mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, bavuga ko aya matsinda yabafashije kwizigamira, bigatuma batera imbere, bakanahindura ikiciro cy’ubudehe dore ko harimo n’abari abakene bo hasi cyane.

Aba bagore mu bo mu murenge wa Rugerero, amatsinda bakoreramo bavuga ko yabakuye kure kuko usibye ikibazo cy’uko bari abapfakazi bari banugarijwe n’ubukene.

Abagore bavuga ko amatsinda yabafashije kumenya kwizigamira (Magarambe T)

Mukashyaka Rose, yagize ati « Kuva nagera mu matsinda yo kwiteza imbere, byanyigishije akamaro ko kwizigamira amafaranga kuri banki, natangiye no gutinyuka gusaba inguzanyo kandi byangiriye umumaro ukomeye kuko nabashije kwigurira inka eshatu, mfite n’ingurube zisaga 18.

Ayo matungo amfasha kubona ifumbire, nyamara mbere  nabarirwaga mu kiciro cy’abatishoboye ariko kuri ubu byarahindutse. »

Ibi byanagarutsweho na benshi mu bakorera mu matsinda bavuga ko babonye umucyo, kuko batangiye kwiteza imbere bo n’imiryango yabo, ndetse bakanikura mu byiciro by’abatishoboye bakabasha kwigira.

Usibye kwiteza imbere ku giti cyabo, ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero butangaza ko amatsinda anazamura ubukungu bw’umurenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Jeannette, yagize ati « Aya matsinda atuma baganira kuri gahunda z’iterambere, aho abenshi muri bo bafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amabutiki, ubuhinzi bw’intoki, abafashe inguzanyo bakiyubakira amazu meza ajyanye n’igihe, ndetse hari n’abatanga imirimo ku bandi. Byanatumye kandi bamwe bava mu kiciro runaka bakazamuka mu kindi kuko bishoboye.»

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Rugerero igaragaza ko gukorera mu matsinda byabaye nk’umuhigo ku baturage, kuko abenshi usanga bafite ayo babarizwamo, dore ko mu murenge wose habarurwa amatsinda 154, amenshi akaba ari ay’abagore, hakaba ay’urubyiruko ndetse n’andi ahuriweho na bose, abagabo, abagore n’urubyiruko .

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero butangaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ibyiza by’amatsinda, kuko byitabirwa n’abaturage 2310 babarirwa muri ariya matsinda ko ari 154.

Uyu murenge wa Rugerero ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rubavu wakunze kuba indashyikirwa mu bikorwa byinshi haba mu mihigo, ukwitabira umuganda aho uyu murenge ariwo wa mbere mu ntara, no guteza imbere ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, abenshi bahamya ko uku gukorera hamwe mu matsinda binafasha abaturage kuzamura imyumvire mu iterambere.

MAGARAMBE THEODORE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.