Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rubavu: Gahunda y’Ijabo mu biruhuko izavamo abazafasha ikipe y’igihugu

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 02-01-2019 saa 13:27:40
Ikipe y'abahungu yegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 15

Tariki 30 Ukuboza 2018 ni bwo hasojwe imikino “Ijabo mu biruhuko”mu Ligue 1 y’Uburasirazuba yateguwe n’ihuriro ry’amashuri yigisha umupira w’amaguru mu Rwanda “Ijabo Ryawe Rwanda.”

Amakipe ya Rutsiro mu bakobwa na Nyabihu mu bahungu batarengeje imyaka 15, hamwe na Karongi mu bahungu batarengeje imyaka 17 ni zo zegukanye ibikombe.

Iyi mikino ya nyuma yabereye kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, ikipe ya Rutsiro ihagarariwe n’umurenge wa Kivumu mu bakobwa batarengeje imyaka 17 batsinze ikipe ya Rubavu ihagarariwe n’Umurenge wa Nyakiliba kuri za penalite 5-4. Naho mu bahungu, ikipe y’abatarengeje imyaka 15 y’Akarere ka Nyabihu ihagarariwe n’Umurenge wa Mukamira yatsinze akarere ka Karongi gahagarariwe n’Umurenge wa Rubengera ibitego 2-0, mu gihe mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 17, ikipe ya Mukamira yatsinze Rubengera 1-0.

Umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan avuga ko abana bafite impano batoranyijwe bazashyirwa hamwe kugira ngo bakurikiranwe na bo bazavemo abarusha abandi binjira mu ikipe y’igihugu mu byiciro binyuranye.

Ati: “Twishimiye uko iyi mikino yagenze twabonye impano zikomeye dufite mu bana b’u Rwanda kandi natwe tugiye gufatiraho tuziteze imbere mu buryo bwose bushoboka, aya marushanwa ageze ku rwego rwiza kandi rushimishije tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga, abatsinda turabasaba kutirara haracyari akazi kenshi.”

Akomeza agira ati: “Tuzabahuriza hamwe muri Ligue 5 zoze z’ijabo ryawe Rwanda dutoranyemo abarusha abandi muri abo. Ni gahunda izakomeza ntizarangirira hano gusa.”

Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Gatera Moussa wanakurikiye iyi mikino avuga ko amarushanwa nk’aya ari meza, ariko asanga agiye akorwa mu buryo buhoraho ari bwo byatanga umusaruro.

Ati: “Iyo bateguye mu rwego rw’imirenge bakava mu mirenge bakajya mu turere no mu ntara ariko iyo shampiyona kabone n’iyo yamara umwaka n’amezi atandatu ntacyo bitwaye. Icyo gihe nyuma y’imyaka ibiri nta bwo twazabura ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye. Ikibura ni ugutegurwa naho ubundi impano zo turazifite.”

Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” ivuga ko abana bagiye bigaragaza itazabatererana kuko ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bazabakurikirana.

Habyarimana Florent, umukozi muri MINISPOC ushinzwe iterambere no gukurikirana impano z’abakiri bato agira ati: “Impano zizaba zagaragajwe zizakurikiranwa, ibyo bikaba biri cyane ku rwego rwa Minisiteri na federasiyo cyane kuko ariyo ifite urwego rwa tekinike naho Minisiteri yo icyo ikora ni ugutanga ubushobozi n’ubujyanama kugira ngo izo mpano zikomeze gukurikiranwa.”

Aya marushanwa ahuza abatarengeje imyaka 15 ndetse n’abatarengeje imyaka 17 mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa afite insanganyamatsiko igira iti ‘Twubake u Rwanda twifuza turinda abana ibiyobyabwenge n’inda z’imburagihe’.

Ikipe y’abahungu yegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 15

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.