Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Rubavu: Bibukijwe ko gukora  siporo  bikwiye kuba umuco

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Sep 23, 2018

Umuyobozi wungirije  ushinzwe ubukungu mu  Karere ka Rubavu, Murenzi Janvier  yibukije abari bitabiriye siporo rusange ko gukora siporo  bakwiye kubikora kugira ngo  barusheho kugira ubuzima bwiza kandi ko bikwiye kuba umuco.

Abitabiriye Siporo rusange i Rubavu

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri  y’abashinzwe guteza imbere siporo ku rwego rw’uturere hagamijwe gukomeza guteza imbere siporo mu Rwanda hagendewe ku ndangagaciro Olempike.

Umuyobozi w’akarere wungirije yashimiye abitabiriye iki gikorwa avuga ko  gukora siporo bidakwiye kuba ahagato ahubwo bikwiye kuba umuco kuko kuyikora ari inyungu z’uyikora. Yashimiye cyane ab’i Rubavu kuko  bakomeje kugaragaza ubwitabire buri hejuru abasaba gukomerezaho.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rubavu, Murenzi Janvier wibukije ab’i Rubavu ko gukora siporo ari ngombwa

Komite Olempike y’u Rwanda ku nkunga ya Solidarite Olempike   yatangije  ikiciro cya kabiri  cy’amahugurwa  kuri  siporo  ya  bose. Aya mahugurwa akaba agenewe abasinzwe siporo mu turere. Nyuma y’Intara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, tariki 20-21 Nzeri 2018 hahuguwe abo mu Ntara y’Uburengerazuba bibera mu Karere ka Rubavu.

Nzabanterura Eugene, umujyanama  muri Komite Olempike y’u Rwanda akaba ashinzwe  by’umwihariko  guteza imbere siporo  kuri bose yavuze ko iyi gahunda imaze gukwira mu gihugu  hose, avuga ko aya amahugurwa batanga ari ugufasha  no kwereka aba bashinzwe siporo mu turere  uburyo bajya bategura ibikorwa bya siporo bihuza abantu benshi mu turere.

Abasinzwe siporo mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba nyuma yo guhugurwa uburyo bwo gutegura neza siporo rusange

Umwe mu bahuguwe,  Hashakimana Bruce akaba ari umukozi mu Karere ka Rusizi ushinzwe urubyiruko, umuco na  siporo  yatangaje ko   babibitangiye ariko bitaragera ku rwego rushimishije ugereranyije n’ahandi. Avuga ko bagiye baganira n’abandi uko babikora bityo nabo bagiye kwifashisha ibyo bungutse kugira ngo ijye yitabirwa kurushaho.

Iyi gahunda izakomereza mu ntara y’Uburasirazuba tariki 27-28 Nzeri 2018, isorezwe mu Mujyi wa Kigali, tariki 05-06 Ukwakira 2018.