Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Rubavu: Basabwe kunyomoza abasebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 18-01-2019 saa 09:47:48
Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene aganira n'abaturage bo muri Busasamana (Ifoto Iyaremye Y)

Bamwe mu basenateri basuye abaturage bo mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu babaganiriza ku bijyanye n’uruhare mu kwicungira umutekano.

Abo basenateri banashishikarije urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga neza, bakananyomoza abashyiraho amakuru atari yo ku Rwanda bagamije kurusebya.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene aganira n’uru rubyiruko yarwibukije ko rudakwiye gucika ku mbuga nkoranyambaga ariko rukamenya ko hari ubwo izi mbuga nkoranyambaga zishyirwaho amakuru agamije kubiba urwango mu Banyarwanda kandi asenya n’Igihugu bityo rukwiye gushishoza kandi rukanyomoza abo basebya u Rwanda.

Ati: “Niba uyu munsi mufite igihugu kibajyana mu Itorero, kikabigisha indangagaciro ni iby’agaciro, uyu munsi nugwa mu irondakoko, mu bugizi bwa nabi, uzavuga ko wabyigishijwe na nde? Ko Leta itabyigisha, ko idini ritabyigisha, uzavuga ko wabyigishijwe na Twitter na Facebook ? Musabwe kumenya uko mukoresha amakuru aba ku mbuga nkoranyambaga, amabi mukayanyomoza”.

Nyuma yo kuganirizwa, urubyiruko rwo mu Murenge wa Busasamana rwiyemeje kunyomoza amakuru mabi asebya Igihugu ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga kuko yerekana isura itari yo.

Irakoze Jovit umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Busasamana ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Hari igihe umuntu runaka akwandikira ibintu ukabona biguteye ubwoba, rero kubera ko tutari tubisobanukiwe twumvaga ko amakuru yose ari yo. Kuri ubu nyuma yo kumenya byinshi ku mbuga nkoranyambaga naje kumva ko akenshi hano ku mbuga nkoranyambaga abenshi baza bihimbiye amakuru, ari inkuru mpimbano yo guteza ubwoba abaturage akumva ko byacitse mu Gihugu.”

Akomeza agira ati: “Nk’urubyiruko twiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenya amakuru no guhinyuza atari yo tubereka ukuri nyako”.

Mazimpaka Gedeon we yagize ati: “Ingamba nahise mfata nkimara kumva ko hari abasebya Igihugu cyacu, nahise numva nange ngomba kugira uruhare rwo kurwanya ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga byo kubeshya”.

Uru rubyiro rwa Busasamana ruvuga ko rutazatezuka ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ruharanira kubaka Igihugu rurwanya uzaza wese ashaka kugisenya, yitwaje kwangisha abaturage ubuyobozi ashyira amakuru atariyo ku mbuga nkoranyambaga.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene aganira n’abaturage bo muri Busasamana (Ifoto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.