Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rubavu: Barishimira ivugururwa ry’Ibyiciro bishya by’Ubudehe

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 02-07-2019 saa 07:29:01
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Busasamana ( Ifoto Rose M)

Abatuye mu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu baravuga ko bishimiye ko hagiye kubaho ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe kuko bizaza bishingira ku makuru nyakuri yatanzwe n’abaturage.

Bavuga ko hari impinduka nyinshi zabayeho mu mibereho yabo bamwe ngo hari aho bavuye n’aho bageze mu iterambere kubera guhinga bakorora, abandi ngo ntibari bishimiye ibyiciro bari barashyizwemo mu gihe cyashize.

Hari n’abagize ibibazo byo kugira ubumuga bifuza ko bakurwa mu byiciro barimo bagashyirwa mu bindi.

Hakizimana Yeremiya avuga ko arambiwe kuba mu kiciro cya mbere cy’ubudehe ahubwo ko akeneye kujya mu kiciro kisumbuyeho akaba yarakiranye yombi gahunda nshya yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe.

Nikobateze Esiteri, avuga ko ari mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko ko amafaranga iwabo aboneka n’udahinze hari uburyo ayashakamo akayabona agafata nk’ibirayi akajya kubigurisha mu mujyi wa Gisenyi akabona inyungu.

Ni yo mpamvu ngo yishimiye ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe kuko byanze bikunze ngo azajya mu kiciro cya gatatu mu gihe yari asanzwe ari mu kiciro cya kabiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Nsabimana Mvano Etienne, avuga ko gahunda nshya yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe yabagezeho abaturage bagatanga ibitekerezo by’uko bifuza ibyiciro by’ubudehe bishyashya bizaba bimeze.

Mu minsi ishize mu bice bitandukanye by’ u Rwanda habaye ikusanyamakuru ryari rigamije kumva ibyifuzo by’ Abanyarwanda ku ikorwa ry’ ibyiciro bishya by’ ubudehe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu Dr. Alvera Mukabaramba avuga ko nyuma yo gukusanya ibitekerezo by’ abaturage na nyuma y’isesengura ryakozwe basanze umubare munini w’ Abanyarwanda warahurije ku kuba ibyiciro bishya by’ubudehe byaba bitanu .

Dr. Mukabaramba avuga ko hari impinduka zitandukanye ziteganywa muri ibi byiciro by’ubudehe harimo no kuba bitazongera kuba ikiciro cya mbere , icya kabiri, icya gatatu n’ icya kane ahubwo bikazahabwa amazina ari nawo mwitozo umaze iminsi ukorwa n’ abaturage babitangaho ibitekerezo.

Biteganijwe ko umuntu azajya amara imyaka itatu mu kiciro nyuma agaherekezwa akava muri kimwe ajya mu kindi nk’uko byemejwe n’ abaturage .

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ivuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bigiye kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage mu kugena ibizagenderwaho mu kubishyiraho.

Ivugurura rya mbere ryabyo ryabaye muri 2014, rikaba ryaratewe n’uko amwe mu mazina yari yarahawe ibyo byiciro atari yishimiwe kuko ngo hari ayafatwaga nk’igitutsi.

Ivugurura ryakurikiyeho ryasize ibyiciro bibaye bine kandi nta mazina yihariye bifite kuko bavugaga icya mbere, icya kabiri kugeza ku cya kane.

Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Busasamana ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

One Comment on “Rubavu: Barishimira ivugururwa ry’Ibyiciro bishya by’Ubudehe”

  1. Turifuza gusobanurirwa ibigomba kuranga umuntu Uri mukiciro iki niki. Ese agomba kuba afite umutungo unganiki cyangwa adafitiki iki kugirango abarirwe muricyo kiciro.
    Murakoze.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.