Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Rubavu: Barishimira iterambere bakesha umwuga wo kudoda inkweto

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 24-06-2019 saa 11:12:39
Urubyiruko rudoda inkweto i Rubavu ruvuga ko rwikuye mu bukene (Foto Ngaboyabahizi P).

Abagize Koperative y’urubyiruko rukora inkweto (Rubavu Shoes Makers Cooperative), bakorera mu gakiriro ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu barishimira ko umwuga wabo wabateje imbere, bagakangurira n’urundi rubyiruko kwihangira imirimo yihutisha iterambere.

Uru rubyiruko rukora inkweto mu mpu z’inka, ruvuga ko rukuramo amafaranga menshi kandi ko inkweto zabo ntaho zitaniye n’iziva mu mahanga, ari na yo mpamvu zibona abakiriya benshi.

Bizumuremyi Froduard, Umuyobozi w’iyi koperative aganira n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Nize amashuri yisumbuye nshaka akazi ndagaheba, ariko naje gutekereza ko nta muntu wakwikura mu bukene adafite umwuga, nafashe urushinge ntangira kudoda inkweto.

Ariko nsanga atari byiza ko umuntu akora wenyine nahisemo kwisunga bagenzi bange, dukora ishyirahamwe, kuri ubu nibura ntitubura kwinjiza agera ku bihumbi 700, urumva rero ku bantu icumi ko ari amafaranga menshi”.

Abasingakazi Febronie ni umwe mu bakobwa biyemeje kudoda inkweto, avuga ko ari bimwe mu byatumye yikura mu bukene nyamara hari bamwe mu bakobwa ngo bacyumva ko bazarya babanje gutegera ibiganza abandi.

Yagize ati: “Mfite imyaka 22, narangije amashuri yisumbuye, rwose nyuma yo kurangiza bamwe bo mu muryango wacu n’uwampaga isabune nta bwo yongeye kuyimpa, ahubwo bamfashe koko nk’umuntu mukuru, ariko naje kugira amahirwe yo kwiga ubudozi bw’inkweto no kuzikora ku nkunga ya Paruwasi yacu.

Ubu meze neza kuko nta bwo nabura amafaranga ibihumbi bibiri ntahana ku munsi, ni ho nkura isabune amavuta yo kwisiga, gutunganya imisatsi n’ibindi, ndasaba abakobwa bagenzi bange kudakomeza kureba inzara basize ngo zitavaho amahina, ahubwo bakore cyane kuko bitabaye ibyo bazajya bashukishwa ibintu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Uwimana Vedaste, avuga ko kwibumbira mu makoperative ari imwe mu ntwaro izatuma batera imbere, kandi ko kugira umwuga ari isoko yo kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Hari bamwe mu rubyiruko barangiza amashuri ugasanga baririrwa bicaye bakina amakarita, abandi bishora mu biyobyabwenge, ibi nta bwo ari ibintu byatuma bikura mu bukene, ahubwo ikiza nibitoze umwuga kuko ni wo uzababeshaho.

Aba rero bakora inkweto nababwira ngo nibakomereze aho, kandi kwibumbira mu makoperative ni byo bizatuma ibyabo bimenyekana bage bashakira hamwe isoko, n’uwabafasha abashe kubasanga hamwe”.

Uyu muyobozi yizeza abagize iyi koperative ko hagiye gushakwa amasoko menshi kurushaho, ariko kandi arabagira n’inama yo kumenyekanisha ibyo bakora mu rwego rwo gushaka abaguzi.

Koperative RSMC (Rubavu Shoes Makers Cooperative) yashinzwe mu mwaka wa 2018, igizwe n’abanyamuryango icumi, batanu muri bo bakaba ari abakobwa .

Urubyiruko rudoda inkweto i Rubavu ruvuga ko rwikuye mu bukene (Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.