Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Rubavu: Barifuza ko imirimo ikoreshwa abana ikabatesha amashuri ihagarara

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 05-12-2018 saa 05:42:56
Abana bishimira urubuga bashyiriweho rutuma babasha gukora ubuvugizi bw'ibibazo bahura na byo (Foto Iyaremye Y.)

Ihuriro ry’abana mu Karere ka Rubavu ryemeza ko mu mihigo ryari ryarihaye mu myaka itatu ishize ryayigezeho ku kigero cya 85%.

Muri iyo mihigo harimo ibijyanye no gusubiza abana mu mashuri, gukura abana mu mirimo mibi ivunanye n’ibindi.

Abana barifuza ko abazabahagararira mu ihuriro ryabo mu myaka itatu iri imbere, bazashyira imbaraga mu kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana kuko ahanini iba intandaro yo guta amashuri.

Aba bana baravuga ibi mu gihe hatangira amatora y’abayobozi bashya b’ihuriro ry’abana kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku Karere.

Hatangimana Felix ni umwana wo mu Mudugudu wa Muhororo, mu Kagari ka Kinyanzovu, mu Murenge wa Cyanzarwe, yagize ati: “Muri iki gihe hari ibisigaye bikorwa na bamwe mu bana bagenzi bacu ugasanga birasebeje, ku buryo dusaba abagiye kutuyobora kuzaca nk’ingeso yo kujya gufunguza, aho usanga abana bafashe udufuka ku rutugu bakajya nk’ahantu heze ibirayi, ibigori n’ibindi bakajya gufunguza, hari abatobora amazu, bakajya no mu myaka y’abandi bakayicukura”.

Ihuriro ry’abana mu Karere ka Rubavu, rigaragaza ko binyuze mu bukangurambaga ryagizemo uruhare, umwaka ushize abana 217 bavanywe mu mihanda basubizwa mu ishuri ndetse n’abana 66 bakurwa mu mirimo mibi bakoreshwaga mu mirenge ya Nyundo na Kanama, ndetse n’abayibakoreshaga barabihanirwa.

Abimana Emile Martin uhagarariye abana mu Murenge wa Kanama yemeza ko bisaba guhozaho kugira ngo ingeso mbi n’imirimo mibi ikoreshwa abana bibashe gucika burundu.

Ati: “Hari aho twagiye dukora ubukangurambaga cyane mu babyeyi, dufashijwe n’ubuyobozi bw’umurenge, twajyaga tugerageza kwibutsa cyane cyane ababyeyi ko bagomba kumenya inshingano zo kurera. Icyo mbona ni uko abana bagiye gutorwa bakangurira ababyeyi bagakurikirana abana babo, bakabarinda ko bata ishuri, kuko akenshi usanga hari abo bohereza bakajya mu bindi nko ku mazi, bakajya mu bidafite agaciro”.

Abana bishimira urubuga bashyiriweho rutuma babasha gukora ubuvugizi bw’ibibazo bahura na byo (Foto Iyaremye Y.)

Visi Perezida w’Ihuriro ry’abana ku rwego rw’Igihugu akaba n’Umuyobozi waryo mu Karere ka Rubavu Rugero Olsen avuga ko umwanya igihugu cyabahaye ari amahirwe kuri bo bagomba kwifashisha mu gutegura ejo heza habo.

Ati: “Iyo tubona inzego zikomeye z’Igihugu zifata umwanya zikaganira n’abana bitugaragariza agaciro gakomeye duhabwa mu maso yabo, urukundo rwa kibyeyi no kwitabwaho nk’umwana koko w’Umunyarwanda kuko ari byo bikwiye abana b’Abanyarwanda, ikindi baba banadutegurira kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.”

Biryabanzi Onesphore, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’umuryango n’abana, ashima uruhare rw’ihuriro ry’abana kuko rigira uruhare mu kuzamura abana.

Ati: “Ihuriro ry’abana ryaradufashije cyane mu gukemura bimwe mu bibazo kuko baba bafite inshingano zo kuvugira abo bahagarariye, noneho natwe bikoroha kumenya ahakwiye gushyirwamo imbaraga, twarakoranye kandi twiteguye gukomeza gukorana”.

Abana bahagarariye abandi mu Ihuriro mu Karere ka Rubavu bavuga ko imihigo bari bihaye muri manda y’imyaka itatu basoje, bayigezeho ku kigereranyo cya 85%.

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.