Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rubavu: Barasabwa guha agaciro ikaye y’umudugudu bakumira amarorerwa

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 28-03-2019 saa 12:08:51
Lt Col Kayumba asaba abaturage kwita ku ikayi y'umudugudu(Ifoto Iyaremye Y)

Abaturage batuye mu Karere ka Rubavu barashima uburyo bamenyekanisha abashyitsi babagendereye binyuze mu kubandikisha mu kaye y’umudugudu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burabasaba gukomeza guha agaciro ikoreshwa ry’iyo kaye, kuko bituma bamenya abinjira n’abasohoka mu mudugudu.

Ubuyobozi busobanura ko bifasha mu gukumira ibyaha birimo ubujura n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.

Ubwo abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba basabwe gukomeza kwita kuri iyi kayi baharanira ko uwaje wese atahasanzwe yandikwamo ndetse n’umuturage akamenya ko ari inshingano ze kujya kumenyekanisha umushyitsi.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Rubavu, Lt Col Kayumba Alphonse, yemeza ko ikayi yo ku mudugudu ituma mu mudugudu barara batekanye kuko amakuru yose baba bayafite ari naho ahera asaba buri wese kuyiha agaciro.

Agira ati, “Ndasaba buri muturage kumenya ko iyi kayi ihari, aho bigeze ndakeka nta muturage uba atabizi ko ihari kwandikisha abashyitsi batugendereye cyangwa umuntu waje gutura mu mudugudu atari ahasanzwe ni ingenzi. Ibi bizajya bituma igihe hari ikcyabaye tumenya mu buryo bwihuse uwaba yabigizemo uruhare, bituma abaturage basinzira batuje byunganira inshingano zacu zi gucunga umutekano.”

Nshimiyimana Bernard umwe mu baturage aragira ati: “Mbere twagiraga umutekano muke dutewe n’abashyitsi bamwe bazaga tutazi ikibagenza bamwe wenda ari abajura byashobokaga ko hanacumbikirwa n’umwanzi w’igihugu abantu batabizi ariko aho ino kayi ishyiriweho umuntu w’amarorerwa na we ubwe atinya kujya kwiyandikisha mu ikayi kandi ino kayi idufasha kumenya abaraye mu mudugudu mu buryo bworoshye.”

Nubwo abaturage bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’ikayi y’umudugudu hari n’abatazi akamaro kayo, bayitiranya n’ikaye y’imihigo mu ngo gusa bakaba basabwa kwisubiraho bakamenya kandi bakarushyaho kuyifashisha.

Habimana Martin, umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Rubavu, yemeza ko bakomeje gushishikariza buri wese kumenya akamaro kayo no kuyikoresha.

Agira ati, “Igihari ni uko iyi kayi igomba gukoreshwa, abayobozi b’umudugudu ni na bo batanga amakuru y’uko mu mudugudu haraye basabwa kujya bayimenyesha buri wese n’abaturage bakabigiramo uruhare, kuko iyo hari urayemo akagira ibyo yangiza byabo ni bo bagirwaho ingaruka bwa mbere ku byo babuze abandi bakaza nyuma, iyi kayi ni ingenzi mu mutekano natwe tugiye gukomeza gushiramo imbaraga.”

Kwiyandikisha mu ikayi y’abashyitsi y’umudugudu bikaba bikorwa n’umushyitsi uwo ari we wese uraye mu mudugudu atariho atuye yifashishije umwirondoro we n’irangamuntu kandi agaragaza ikimugenza.

Lt Col Kayumba asaba abaturage kwita ku ikayi y’umudugudu (Ifoto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.