Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rubavu: Bakoze igitaramo cyo gushimira Leta yashyizeho ishuri rya muzika

Yanditswe na admin

Ku ya 15-11-2017 saa 10:58:15
Bamwe mu bigaga umuziki bari bateguye igitaramo

Abanyeshuri uyu mwaka barimo gusoza kwiga ibijyanye n’umuziki ku ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi ku Nyundo mu Karere ka Rubavu ku ya 13 Ugushyingo 2017 mu iseminari nto yo  ku Nyundo bakoze igitaramo cyo gushimira Leta yashyizeho iryo shuri ryabafashije kwiga umuziki  n’abandi bose  babafashije mu myigire yabo.

Bamwe mu bigaga umuziki bari bateguye igitaramo

Mbere y’uko igitaramo kiba uwitwa Ndayishimiye Rachel umwe mu bigaga  muri  iryo shuri ibijyanye n’umuziki yatangarije Imvaho Nshya ko imyaka itatu bize kuri iryo shuri bungutse byinshi akaba ari yo mpamvu biyemeje gukora icyo gitaramo cyabaye.

Ati “Ni igitaramo cyo gushimira Leta yashyizeho ishuri ryacu ryo kwiga umuziki, byaduhesheje amahirwe akomeye none  tumaze kuhakura ubumenyi. Ni ibintu twishimira kuko byatangiye kudutunga kandi ni umwuga twahisemo uzadutunga ubuzima bwacu bwose”.

Abakoze igitaramo ni abanyeshuri 24 barimo  gusoza  amasomo uyu mwaka muri iryo shuri   gusa umwaka wabanje hari harasoje amasomo abandi 29.

Ishuri rya muzika ryo ku Nyundo rimaze imyaka ine ritangiye. Abanyeshuri biga muri iryo shuri kubera ubuhanga bwabo mu muziki bakunda kwifashishwa mu bitaramo bikomeye binyuranye aho baba bunganira abandi bahanzi  mu buryo bw’amajwi.

 IYAREMYE YVES

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.